Ibikomoka ku buhinzi ni byo byiganje mu byamuritswe
Kuba ibiciro ku masoko hirya no hino mu gihugu bikomeza kuzamuka, birimo ibikenerwa cyane n’abaturage batanafite ubushobozi buhambaye bwo guhangana na byo, nk’iby’ibiribwa n’ibikoresho bakenera,abitabiriye imurikabikorwa ryateguwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Karongi ( JADF Karongi)bavuga ko ibyinshi bishingiye ku musaruro w’ubuhinzi ukiri hasi cyane.
Ni imurikabikorwa ry’iminsi 4 ryamuritswemo ibitandukanye bikorwa n’abaturage ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Karongi, byiganjemo iby’ubuhinzi,ubworozi n’ubukorikori.
Abaganiriye na Rebero.rw bamuritse, bavuze ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku bintu hafi ya byose bikenerwa cyane n’abaturage benshi gihangaykishije ,ariko basanga kongera imbaraga nyinshi mu buhinzi n’ubworozi bw’umwuga byahindura kinini cyane.
Bakavuga ko imihingire n’imyororere itari iya kinyamwuga,ibihakomoka bigahenda cyane, binatera izamuka rikabije ry’ibindi,kuko ababifite bareba ibiribwa bagura amafaranga bakura mu bindi, babona bihenze na bo bagahenda.
Hagabimana Marius,umujyanama w’ubuhinzi mu murenge wa Gitesi, wamuritse ibiribwa birimo imyumbati, ibishymbo bikungahaye ku butare,ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A, inyanya,karoti n’ibindi,bihingwa n’ishyirahamwe bafite, avuga ko asanga ubuhinzi bukiri hasi ari izingiro ry’izamuka ry’ibindi byose.

Hagabimana Marius avuga ko ubuhinzi budakorwa kinyamwuga ari yo ntandaro y’itumbagira ry’ibiciro by’iburibwa ku masoko
Avuga ko ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabukorwa bako mu iterambere, barushijeho kwegera abahinzi, bakabigisha guhinga kinyamwuga, bagahinga byinshi ku butaka buto, ibiribwa bikaba byinshi, ibiciro bitakongera kuba ikibazo.
Ati’’ Nk’ubu twamuritse umwumbati w’ibilo 30 kandi weze mu mwobo umwe. Si uko ari uwo mwobo wonyine wagenewe kweramo,n’ahandi wahera. Nk’imyumbati nk’iyo ihinzwe kinyamwuga ikaba myinshi,igiciro cyayo n’ibiyikomokaho kikagabanuka, no ku bindi bihingwa bibaka uko, nta bibazo by’ibiciro abantu bakongera gutaka.’’
Arakomeza ati’’ Imihingire mibi,yangiza ibidukikije,umuntu akumva ko guhinga ururima ruhurutuye ari ko guhinga, nyamara nta fumbire ihagije yashyizemo, ntiyarwanije isuri bigaragara, mu mpeshyi ibiribwa byagabanutse kuko kuhira bitaratera imbere,ibi byose kimwe n’ibindi abahanga mu buhinzi batuvumburira ni byo bikomeza gutuma ibiciro by’ibiribwa bitumbagira,bikanatumbagiza n’ibitari iby’ibiribwa.’’
Mukantwali Stéphanie wo mu murenge wa Murundi,na we w’umuhinzi ariko unazwi cyane mu bikorwa by’ubukorikori biva mu ibumba, avuga ko mu mwaka umwe gusa amafaranga yatangaga ku ibumba yikubye kabiri bituma na we yongera igiciro cy’ibyo aribyazamo.
Ati’’ Ubushize nitabiriye iri murikabikorwa nazanye ibi biva mu ibumba n’ubu nazanye. Ibumba kuko iwacu ritahaba ryiza,turikura mu karere ka Nyanza. Iryo naguraga amafaranga 50.000 rikangeraho rihagaze 100.000,ubu ndarigura amafaranga 100.000 rikangeraho rihagaze 200.000 kandi n’ibindi nkoresha,nk’inkwi,izo naguraga 25.000 ubu ndazigura 35.000.’’

Mukantwali Stéphanie avuga ko kwikuba 2 kw’igiciro cy’ibumba byamuteye kongera igiciro cy’ibyo akora birikomokaho
Avuga ko byamuteye na we kuzamura ibiciro ngo adahomba, Vaze yagurishaga amafaranga 4000 ubu ayigurisha 6.000,ibirika yagurishaga 3000 ubu arayigurisha 5.000. Avuga ko n’ibihingwa yeza byazamuye ibiciro, ko izamuka ry’ibiciro ritamanuka, ryanagaragariye muri iri murikagurisha ugereranije n’iryashize ari ikibazo ku baturage,cyane cyane ab’ubushobozi buke.
Ati’’ Nubwo hari ibyo tudashobora nk’igihugu, cyane cyane nk’ibiciro bya Lisansi n’intambara z’urudaca hirya no hino ku isi, ariko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uzamutse cyane, bigakorwa kinyamwuga, n’ibindi byagabanya ibiciro kuko icyo uguriye umuntu wese akubwira ko n’ubundi ayo mafaranga ntacyo ari buyagure gihaza abana be.’’
Na we asanga nubwo hari n’izindi mpamvu ariko izishingiye ku buhinzi bugikorwa bitari kinyamwuga zibifitemo uruhare runini cyane, agasaba impunguke mu buhinzi, abafatanyabikorwa b’akarere n’abandi barebwa n’umusaruro, bafatanya bakiga iby’iri zamuka ry’ibiciro ritamanuka, bagashakira abaturage igisubizo kirambye.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi,waritangije akanarisoza, Muakase Valentine, yemera ko ibyo aba baturage bavuga ari ukuri, ko bagiye, ku bufatanye bw’inzego zose z’aka karere kongera imbaraga mu buhinzi bw’umwuga, kuko na we asanga kwiyongera kw’ibiribwa byagabanya ibiciro by’ibintu byinshi bitari n’ibiribwa.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukase Valentine avuga ko ku bufatanye n’inzego zose bireba bagiye kwihatira kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Ati’’ Ni byo, twaranabitangiye, kuko dushaka ubuhinzi buzamutse. Abaturage bakazamura imyumvire,ubuhinzi bugakorwa ibihe byose, kuhira imyaka bikagira imbaraga zifatika, ubutaka bugahingwa neza butangirika,n’ibindi abahanga muri byo batwigira, kuko igihe ibiribwa byaba ari byinshi byakemura n’ibindi bibazo byinshi bishingiye ku biciro.’’
Mu isozwa ry’iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abagera kuri 75 bamuritse, hanashimiwe abamuritse, ku isonga Compassion international n’amatorero ya gikirisito bifatanya bahawe igikombe , umuyobozi wa JADF y’akarere ka Karongi w’agateganyo, Habinshuti Eliakim yashimiye abamuritse bose, n’uburyo imurika ryangenze.
Yabasabye kujya kongera imbaraga mu byo bakora, anizeza ubufatanye bw’aba bafatanyabikorwa bose mu kongera cyane cyane umusaruro w’ubuhinzi bukozwe kinyamwuga, guhingira inda gusa bikagabanuka,abantu bagahingira isoko , n’abamurika bakajya batekereza isoko kuruta kumurika duke babonera abaguzi bakabahenda kuko batazanye byinshi, ko byose nibinozwa itumbagira ry’ibiciro rizagabanya umuvuduko.

Abamuritse bose mu ifoto y’urwibutso

Ibyishimo byinshi ku bahawe ibikombe

Abayobozi n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Karongi biyemeje gukomeza kukazamura.

Umuyobozi w’agateganyo wa JADF mu karere ka Karongi Habinshuti Eliakim avuga ko imbaraga z’abafatanyabikorwa zigiye kwiyongera mukongera umusaruro w’ubuhinzi

Urimubenshi Emmanuel wa Compassion international mu karere ka Karongi ashyikirizwa igikombe nk’indashyikirwa muri iri murikagurisha
@Rebero.rw
