Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024 nibwo Urwego rw’itangazamakuru rwigenzura (RMC) rwabonye umuyobozi mushya witorewe n’abanyamakuru akaba asimbuye kuri uwo mwanya Cleophas Barore wagizwe umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’itangazamakuru (RBA).
Ubu buyobozi bushya bwa RMC bugizwe n.Abanyamakuru bane aribo Rwanyange Rene Anthere wa Panorama, Nyirarukundo Xavera wa RBA,Girinema Philbert wa Igihe na Mutesi Scovia wa Mama urwagasabo ari nawe uyoboye inama y’Ubutegetsi ya RMC.

Muri iyi nama y’ubutegetsi kandi izaba igizwe n’abandi bantu batatu batari abanyamakuru, abo bakaba ari Pasteur Uwimana Jean Pierre usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru, Me Muhirwa Ngabo Audace watanzwe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Dr Liberata Gahongayire watanzwe na Sosiyete Sivile.
Mutesi Scovia hamwe nabo bafatanyije bakaba baje guhura n’ibibazo bitandukanye birimo aho Social Media irimo gusunika itangazamakuru cyane aho basigaye bakoresha urubuga rwa X kandi Atari abanyamakuru, ikindi kibazo kimaze iminsi kiriho ari abakoresha Youtube kugeza ubu bataremera gufata amakarita y’itangazamakuru.
Ibindi bitegereje iyi nama y’ubutegetsi n’ibibazo bimaze iminsi biri mu itangazamakuru rya Siporo, nabo basa nabatangiye guta umurongo ndetse no kwica amahame y’itangazamakuru, ni amaraso mashya nayo yiteguye gukemura ibibazo biri hagati y’abakoresha n’abakozi.
Mutesi Scovia mu ijambo rye akaba yijeje abanyamakuru kubaba hafi ndetse no kugerageza kubaba hafi, aho yagize ati: “Nabaye umukozi nanjye nkorera abandi ariko nzi uburyo abakoresha badaha agaciro abakozi babo, ariko ubu nanjye ndi umukoresha ku buryo menya akamaro ka bakozi ndetse n’uwanyamamaje akaba yarabaye umukozi wanjye, bityo rero iyo nza kumubera umukoresha mubi byari guhita bigaragara”.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’gihugu rw’itangazamakuru (RBA) Cleophas Barore akaba yashimiye itangazamakuru mu gihe yamaze ayobora RMC akaba yijeje ubufatanye n’abamusimbuye Agira ati: “ Ntabwo mbari kure aho muzagira ikibazo muzambaze kandi nanjye ndacyari kumwe namwe kuko nanjye hari ibyo nzabakeneraho cyane mu kazi kacu ka buri munsi, gusa twubake itangazamakuru ry’umwuga rihesha agaciro abarikora”.
Abanyamakuru bitabiriye amatora y’Urwego rwigenzura rw’itangazamakuru nabo bategereje ko mu mpinduka zabaye muri urwo rwego, ko bakeneyeho ubu buyobozi kubarengera ndetse no kubaba hafi mu kazi kabo ka buri munsi.
@Rebero.rw
