Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Diyabete Rwanda NCD Alliance yasoje icyumweru ikangurira abantu kwirinda indwara zitandura ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), hamwe n’Umujyi wa Kigali.
Iki cyumweru cyasojwe n’inama yahuje abayobozi bakuru b’umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Baho neza wirinda diyabete, wisuzumisha“,aho baganiriye ku ngamba zo kwimakaza imibereho myiza no kugabanya ibyago byo kurwara indwara zitandura, haba mu buzima bwabo bwite ndetse no mu byo bakora.

Diyabete ni imwe mu ndwara zitandura igaragaza n’ubwiyongere bw’isukari mu maraso buri hejuru y’igipimo gikwiriye, ibi bigaterwa nuko umubiri utagifite ubushobozi bwo gukora umusemburo ugenzura isukari mu mubiri (Insulin) ihagije. Bimwe mu bimenyetso byayo : Guta ibiro, kwihagarika buri kanya,umunaniro ukabije ndetse no kugirainyota nyinshi idahagaragara.
Iki gikorwa cyanabaye umwanya wo gukora ubukangurambaga no gupima indwara zitandura mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no hanze yayo, ibipimo byagaragaje ko hejuru ya 50% by’abasuzumwe mu Biryogo mu marange bafite indwara zitandura batabizi,ibi bikerekana akamaro k’isuzuma hakiri kare no kwivuza ku gihe.
Abayobozi biyemeje kwimakaza imyitwarire myiza ku buzima no kuyobora ibikorwa bigamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage,binyuze mu bikorwa bya Siporo (Car Free Day) no gushyiraho ahantu hatarangwa umwotsi w’itabi, Kigali ikomeje kuba intangarugero mu kurwanya indwara zitandura no kubaka ahazaza heza kuri bose.
Emma Claudine Ntirenganya umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho n’uburezi rusange mu mujyi wa Kigali, yatangiye avuga ko ikiganiro cyabaye cyaberetse aho bahagaze ndetse no gufata ingamba zo kurwanya indwara zitandura mu mujyi wa Kigali hamwe n’uturere tuwugize.

Agira ati: “Bimwe mu bituma izi ndwara zitandura zihiganza nuko ntabazinduka bajya guhinga cyangwa se ngo bakoreshe imirimo amaboko tugira abantu benshi usanga akazi bakora kabasaba kwicara umwanya munini ndetse no kubasaba kugenda mu modoka umwanya wose, ibi bikaba bidusaba kongera kubitekerezaho kugira ngo bwa buzima bwo mu mujyi tubayeho duhuze inama bahiye batugira”.
Akomeza avuga kandi ko kubakora akazi ko mu biro umwanya munini ukaba wicaye ugomba kujya unyuzamo ugahaguruka ukagendagenda, iki kiganiro kikaba kitugiriye akamaro kugira ngo twitekerezeho ndetse no mu gihe cya Siporo rusange tuyigire umuco cyane cyane hano mu mujyi wa Kigali.
Dr Uwinkindi Francois Umuyobozi w’Ishami rirwanya indwara zitandura mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yatangiye avuga mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura mu mujyi wa Kigali hamwe n’uturere tuwugize bakoranye ikiganiro kugira ngo babasobanurire ububi byizo ndwara zitandura nuko bazirinda.

Agira ati: “Indwara zitandura ni ikibazo kizamuka cyane mu Rwanda ndetse no ku isi yose kuko dufashe nk’indwara y’umuvuduko w’amaraso ubona yuko abantu bagera kuri 16,8% bafite umuvuduko w’amaraso, ariko abivuza baracyari bake cyane kuko abivuza ubu ari 15% nibo bagera kwa muganga, ubu hari abandi bagera kuri 85% bagendana uyu muvuduko w’amaraso cyangwa se batazi ko bawufite”.
Yakomeje avuga ko urebye mu mujyi wa Kigali umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane, ikindi mu mujyi wa Kigali umuvuduko ukabije nawo uri hejuru, kuko umujyi wa Kigali ukubye kabiri ibindi bice bw’igihugu,Ubushakashatsi bwerekanye ko abagore bo mu mujyi wa Kigali bafite umubyibuho ukabije cyane, ibi bikaba aribyo bigomba gutangira kurwanywa hakiri kare.
Umujyi wa Kigali ukaba ugiye kongera ingengo y’imali yo kurwanya indwara zitandura kuko wabonye ko abaneshi bibasirwa n’indwara zitandura biganje mu mujyi wa Kigali, ikindi Siporo rusanjye ya kabiri mu kwezi nubwo yashyizweho kugira ngo yibutse abantu ko bagomba kuyikora ariko buri wa gatanu waburi cyumweru ni umunsi wa siporo mu bakozi ba Leta bityo rero ni aha buri wese gukora siporo kuko bigaragara ko ubigize akamenyero hari indwara nyinshi bikurinda harimo n’izi zitandura.
@Rebero.rw
