Abaturage bari bitabiriye ari benshi gutanga ibitekerezo byabo
Abaturage b’umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi bavuga umubare w’abahabwa inguzanyo za VUP muri aka karere ukiri hasi cyane ugereranije n’abazikeneye, n’uyihawe akabona amafaranga atarenze 100.000 kandi bakeneye arengaho ngo bakore imishinga ifatika ibakura mu bukene, bagasaba ko mu igenamigambi ry’umwaka utaha umubare wayo,kimwe n’uw’abayihabwa wiyongera.
Babisabye mu itangizwa ry’ukwezi kwahariwe abaturage mu igenamigambi ry’umwaka wa 2025-2026 ryatangiriye mu murenge wabo,aho abaturage batanga ibitekerezo by’icyo bifuza gukorerwa cyabateza imbere aho kubibatura hejuru, binatuma n’ibikozwe bibungabunga kuko uwo bikorerwa aba yarabigizemo uruhare,kuko ari we uba azi icyo akeneye cyamuzamura.
Muri byinshi aba baturage basabye ubuyobozi bw’akarere ko byazabakorerwa mu igenamigambi rya 2025-2026, nyuma yo kubwirwa uko ibyo bari basabye umwaka ushize byagenze, aho basabye kaburimbo mu muhanda Gihundwe-Rwahi- Busekanka, ukaba ubu waratangiye gukorwa,n’indi mihanda 2 umwe na wo ugiye gutangira vuba,undi ugishakirwa ingengo y’imari,n’isoko basabye rikaba rigiye kubakwa,icy’inguzanyo ya VUP kiri ku isonga.
Ndakebuka Marc utuye akagari ka Gatsiro,ati’’ icyifuzo kiruta ibindi dufite,twifuza ko mu igenamigambi ry’umwaka utaha cyakemuka ni icy’inguzanyo ya VUP. Mu by’ukuri umukuru w’igihugu ariya mafaranga yayaduhaye nk’abaturage ngo twese tuzamuke,ariko kugeza ubu arahabwa bake cyane,bakanahabwa make cyane. amafaranga 100.000 bakwiye kuyongera nibura akagera ku 300.000,ni ho umushinga waba ufatika,akanahabwa benshi ngo bazamukire rimwe.’’

Ntakirushimanamaboko Jeanne avuga ko hari igihe bashaka inguzanyo y’ubuhinzi ari benshi,bakabwirwa ko ahabwa bake kuko abayafashe mbere batarayishyura,ugasanga imishinga yabo iradindiye.
Ati’’ Ariya mafaranga adufatiye runini pe! Ariko arahabwa bake cyane kuko nko mu murenge wacu simpamya ko hari n’abantu 50 bayabonye uyumwaka. Tuyabonye turi nka 500,buri wese akabona arenga 300.000,kuko nta ngwate dusabwa, byaba byiza natwe abagore tukazahuka, tukabona igishoro tugakora tukiteza imbere.’’
Aya mafaranga nk’uko umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’iterambere n’ishoramari ry’umurimo muri aka karere , Nsekarije Venuste yabisobanuriye Rebero.rw, ngo yatanzwe n’umukuru w’igihugu muri 2019, ngo azamure abaturage. Ahabwa abayakeneye bakoze imishinga, bakayahabwa nk’inguzanyo aho umuntu aguza kuva kuri 5000 kugera ku 200.000 yunguka 2% mu myaka 2.
Iyo ari ishyirahamwe cyangwa koperative ,bahabwa amafaranga atarenga 3.000.000 bazishyura kuri iriya nyungu muri iriya myaka. Nta yandi aturuka ku ruhande ngo ajyemo,ni ayatanzwe icyo gihe abayatwaye bagenda bagarura n’inyungu zayo agahabwa abandi,bityo bityo.
Ati’’ Umwaka ushize,mu karere kose ka Rusizi twari twahaye abaturage hamwe n’amatsinda cyangwa amakoperetive ,bose hamwe 2000. Uyu mwaka tuzaha abantu 1578,kugeza ubu hamaze guhabwa abagera ku 991.’’
Na we yemera ko aya mafaranga abayahabwa ari bake,ariko ko ayo umuturage abona yo yazamutse ava ku mafaranga 100.000 agera ku 200.000,abaturage bakaba batari bababizi,gusa ngo 300.000 yo ntibarayagezaho.
Muri uku kwezi kwahariwe gukusanya ibitekerezo by’abaturage ku igenamigambi ry’umwaka utaha, umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yashimiye ab’umurenge wa Gihundwe atangiriyemo ko bisanzuye,bakavugaga koko ibikenewe n’abaturage bose, bakavuga byinshi bifuza,ko bizasuzumanwa ubushishishozi nibimara gukusanywa byose, ibizatambuka bikazashyirwa mu bikorwa,ibitazatambuka ba nyira byo bakazabwirwa impamvu.
Ati’’ Biragaragaza ko bamaze kuzamura imyumvire, bazi ibyo bakeneye, bitari nka kera ubwo byazaga bibitura hejura,rimwe na rimwe bakanahabwa ibyo batanakeneye cyane cyangwa bikajyanwa aho batifuzaga, kuko nta ruhare babigiragamo.’’

Meya Dr Kibiriga Anicet aganira n’abaturage ku igenamigambi ry’akarere rya 2025-2026
Ku byerekeranye n’iyi nguzanyo ya VUP, yagize ati’’ Ni igitekerezo cyiza cyane kuko ni amafaranga Nyakubahwa perezida wa Repubulika yabahaye ngo abateze imbere anagere kuri benshi koko nk’uko babivuga, bakaba batari bazi ahubwo ko yavuye ku mafaranga 100.000 akagera kuri 200.000, ku matsinda n’amakoperative mbere bahabwaga 1.500.000,ubu ari 3.000.000, ariko n’icyo cy’iyongerwa ry’umubare ni ngombwa,kuko agomba kugera kuri benshi bashoboka.’’
Yabasabye kujya bishyura neza,bakanishyurira igihe ayo bagujije, kuko bituma babona andi byihuse n’umubare wabo ukiyongera,anavuga ko nta ba Bihemu bakunze kuboneka muri iyi nguzanyo kuko uyahabwa aba ari inyangamugayo, nta ngwate yindi irebwaho.
Abaturage bavuze ko bashimira cyane perezida Kagame,imiyoborere ye ishyira umuturage ku isonga, ntahezwe ku igenamigambi kandi iterambere rigakwira hose, hagashira ukwezi kose babazwa ibyo bakeneye,ko ku buyobozi bwabanje nk’ibi bitabagaho,ari yo mpamvu wasangaga hari ibice bimwe byatumbagiye mu iterambere,ibindi bikiri mu bukene bukabije n’imibereho mibi.
@Rebero.rw
