Ubwo inzego zitandukanye mu buzima ndetse n'abagenerwabikorwa baganiraga ku mushinga mushya
Ihuriro ry’imiryango ikora ku buzima ndetse n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ifatanije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ku nkunga ya Global fund bashyize ahagaragara umushinga wo gutanga amakuru aturutse ku mugenerwabikorwa bakoresheje iCLM (Integrated Community Led Monitoring).
Uyu mushinga ukaba uzakora ku ndwara zikurikira HIV/Sida, Igituntu ndetse na Malariya; uyu mushinga ukaba uzaha umwanya umugenerwabikorwa kugira ngo azatange amakuru kuri serivise ahabwa, bikazatangirana n’ibyiciro byihariye bifite ibyago byinshi byo guhura nizi ndwara uko ari eshatu.
Mu byiciro bya HIV/Sida harimo indangamirwa (Abakora uburaya);abaryamana bahuje ibitsina; ingimbi n’abangavu; abafite ubumuga ndetse n’abandi, Mu bafite ibyago byinshi byo kurwara malariya abahinzi b’umuceli bahinga mu gishanga; abarobyi; abacukura amabuye y’agaciro; abanyeshuri biga bacumbikirwa; abakora mu nzego z’umutekano; abakiriya ndetse n’abakozi ba Hoteli n’amazu yo gucumbikamo(Lodge); ndetse n’imfungwa n’abagororwa. Kubafite ibyago byinshi byo kurwara igitungu hagaragaramo abagikize ndetse n’abagize ibyago byo guhura nabo.

Abayobozi b’ibigo Nderabuzima nabo batanze ibitekerezo kuri iCLM ndetse n’uburyo izafasha abagenerwabikorwa bayo
Ibi byiciro bivuzwe haruguru ni ibyiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura ziriya ndwara twavuze haruguru, bikaba binibasirwa n’izi ndwara kubera ko bimwe mu bituma byibasirwa cyane, harimo nk’ibyiciro bimwe bitajya byisanzura mu muryango nyarwanda aho usanga bafite akato ndetse no guhezwa bigatuma batajya kwaka serivise ku bigo nderabuzima cyangwa se ku mujyanama w’ubuzima.
Iyi gahunda igiye gutanga amahirwe kuri aba bantu baheranwaga nako gahinda ndetse no kwiheza muri sosiyete nyarwanda, bikaba bizagaragaza imbogamizi bahuraga nazo munzego zitandukanye z’ubuvuzi ndetse no gushaka ibisubizo byibyo bibazo.
Umwe mu bitabiriye inama waje ahagarariye abakora uburaya, yavuze ko uyu mushinga uzatuma bisanzura mugutanga amakuru yabo, aho kuyavuga wasangaga bibagoye ariko kuba aribo bazajya bayivugira bizatuma ibibazo byabo bisubizwa.
Agira ati: “Uyu mushinga wa iCLM twawushimye kuko ugiye gutuma twitangira amakuru yuko twakemurirwa ibibazo byari bitwugarije kuko izacukumbura bihereye hasi, mbese mu mizi bityo ibisubizo bizaba ari ibikenewe kuko ari twebwe tuzaba twabyivugiye mbese amakuru atangwe na banyirayo”.
Sehire Emmanuel waje mu nama ahagarariye Koperative ikora uburobyi muri bamwe muri bya byiciro byibasirwa na malariya, iyi Koperative ikaba ikorera mu biyaga bitatu; Ikiyaga cya Mirayi, Rumira ndetse na Kilimbi, uyu mushinga ukaba ari mwiza ku barobyi kuko bazatanga amakuru ndetse bahabwe uburyo bakwirinda iyi ndwara ya malariya yugarije akarere dukoreramo ka Bugesera.

Agira ati: “Ubu buryo bwo kwitangira amakuru bivuye ku murobyi ubu ni uburyo bwiza buzatuma tubasha guhashya iyi ndwara ya malariya ndetse naziriya zindi biri kumwe nkuko twabisobanuriwe, bityo ubu tuzaba umuyoboro wayo makuru kandi atangirwe ku gihe kandi twabigizemo uruhare”.
Ngabonzima Louis ushinzwe gahunda mu Ihuriro ry’imiryango ikora ku buzima ndetse n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Rwanda NGO Forum), avuga ko uyu mushinga wa iCLM uzaha amahirwe abakaga serivise z’ubuzima ndetse nabazitanga mu rwego rwo kunoza uburyo izo service zitangwa.
Agira ati: “Harimo ibyiciro byihariye byagiraga ipfunwe ryo kujya kwivuza kandi abo nabo bakeneye guhabwa izo service, ariko uyu mushinga wa iCLM uzatuma babasha kwitangira amakuru bityo nabo izo service bakeneraga zibashe kubageraho, ityo bitumen batanga ibitekerezo byuko izo service zabasha kunoga kandi aribo zikorerwa”.

Nyuma yo gusobanurirwa uburyo uyu mushinga uzakora bakaba bashyizeho itsinda rizajya rikusanya aya makuru yatanzwe kugira ngo barebe ko ntayasigaye kandi bakabasha gukurikirana ko ibyatwanzwe byose byashyizwe mu bikorwa.
Akarere ka Bugesera kari mutwibasiwe n’indwara ya malariye kuko kaza mu turere turimbere, aho umurenge wa Kamabuye ariwo wibasiwe na malariya, ariko inzego zitandukanye akaba ariho zibanze kugira ngo barebe igituma irushaho kuzamuka.
Mu cyiciro cya HIV/Sida abakora umwuga w’uburaya bafite virusi itera sida bari kuri 34% mu gihe abahuza ibitsinda nabo bafite iyo virusi itera sida ari 6.5%, naho abari mu kigero cy’imyaka 15-49 abagabo ni 2% mu gihe igitsina gore ari 2.6%
Mu cyiciro cy’Igituntu mu bantu 100.000 hagaragara abantu bafite igituntu 100 muri 2003; ariko mu mwaka wa 2022 abantu 100.000 abafite igituntu ni 56 bigaragara ko barushijeho kugabanuka.
@Rebero.rw
