Icyayi gifashwe neza kibyara umusaruro ushimishije
Ubuyobozi bwa koperative y’abahinzi b’icyayi ba Gatare( COTHEGA),mu murenge wa Karambi,akarere ka Nyamasheke, buravuga ko nyuma y’ibihe bibi bagize by’izuba ryinshi ryavuye hagati ya Gicurasi na n’igice cy’ukwakira 2024,rikagabanya umusaruro w’icyayi bigasa n’ibibahungabanyije mu bukungu, muri ibi bihe gihagaze neza, bagasabwa ingufu mu kucyongerera ubwiza n’ubwinshi ngo bazibe icyo cyuho cyabaye.
Aganira na Rebero.rw nyuma y’inama y’inteko rusange y’iyi koperative yateranye ku wa 26 Werurwe 2025, bishimira aho bavuye n’aho bageze mu iterambere,n’uburyo barimo bakora ngo bazibe icyuho batewe n’ihindagurika ry’ibihe ryateye izuba ryinshi ry’igihe kirekire rikabahombya,umuyobozi wayo,Mukantagungira Jeannette,yaboneyeho kubasaba imbaraga mu kucyongerera ubwiza n’ubwinshi.
Ati’’ Twashishikarije abahinzi kongerera icyayi ubwiza n’ubwinshi bagamije kwiteza imbere nk’uko ari cyo cyerekezo cya Leta cy’uko umuturage agomba kuba ari ku isonga muri gahunda izo ari zo zose zijyanye n’iterambere.’’

Umuyobozi wa COTHEGA Mukantagungira Jeannette asaba abahinzi b’icyayi kucyobgerera ubwinshi n’ubwiza
Yarakomeje ati’’ Dushaka rero kongera icyayi mu bwiza no mu bwinshi kuko iyo ibyo byombi bibyujuje,ku rwego mpuzamahanga kigira agaciro,bikongerera umuhinzi amafaranga akarushaho gutera imbere. Ikindi twababwiye ni uko ubu COTHEGA ihagaze neza cyane ku bijyanye n’igiciro cy’icyayi,aho kigeze kuri 740 ku kilo cy’amababi mabisi ,havamo ibijyanye n’imikorere ya koperative irimo gutwara icyayi,kwishyura inguzanyo ya BRD n’ibindi byangombwa, umunyamuryango agasigarana amafaranga agera kuri 500 ku kilo. Urumva ko atari make.’’
Avuga ko iki giciro utapfa gusanga ahandi mu bahinzi b’icyayi gituruka ku kubahiriza gahunda,umuhinzi ahabwa n’abagoronome yo gusoroma ,gutera ifumbire, kubagara icyayi,kugitwara n’indi mirimo,yose neza kandi ku gihe,hakanagurwa izindi modoka zibafasha umusaruro.
Anavuga ko bafashe ingamba zikomeye zituma icyayi kirushaho kwiyongera mu bwiza no mu bwinshi,hagamijwe iterambere rirambye ry’abanyamuryango,bakanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu no kubahiriza gahunda za Leta muri rusange.
Avuga ko kugira ngo ubwinshi bugerweho bateganya kuzongera ubuso bwa hegitari 960,80 bafite bakongeraho izirenga 500 muri gahunda y’imyaka 5 bafite,bakaba ubu bari gukora ubuvugizi ngo Leta ibongerere ubutaka bagere kuri hegitari 1500 zari zemejwe n’inama njyanama y’akarere.
Ati’’ Hari n’indi gahunda yo gushishikariza abahinzi b’imirenge ya Karambi na Cyato bafite ubutaka hafi aho ,bwaba ubwo ku giti cyabo kwegera koperative ikabaha ingemwe bagatera icyayi,bakanaba abanyamuryango,mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro ubutaka bwabo butagutanga uhagije. Abo ni abaturiye ishyamba rya Nyungwe ariko banegeranye n’iki cyayi.’’
Yemeza ko ziriya hegitari 500 zizaboneka zikanarenga kubera urukundo abaturage b’iyi mirenge yombi bakunze icyayi nyuma yo kubonera akamaro kacyo barebeye ku mpinduka mu mibereho y’abagihinze.
Avuga ko kuba bishimira impinduka mu iterambere kubera ubuhinzi bw’icyayi babikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame,wabahaye icyayi akanakomeza kubaba hafi abaha uruganda rugitunganya,ubu bakaba barasirimutse kubera ubu buhinzi,binatuma umurenge wabo uba ku isonga muri aka karere muri gahunda za Leta,nka ejo heza n’izindi.
Ibyo bituma icyayi kibabera inka idateka kubera ko umuhinzi mbere wasuhikiraga ahandi ngo abone amaramuko ubu buri kwezi ahembwa avuye mu cyayi,bigatuma yicara hamwe iruhande rw’umuryango.

Abahinzi bavuga ko nyuma y’ibihe bibi by’izuba bari mu bihe by’umusaruro mwiza
Asaba abahinzi kwita ku cyayi mu buryo bwose bushoboka,bakora ibyo basabwa byose n’abagoronome, birimo cyane cyane gusoroma neza,n’ibindi ,bigakorerwa igihe kugira ngo igiciro bafite ubu ntizasubire inyuma,kuko kuba bagifite ubu babikesha uko bakoze mu mezi ya nyuma y’umwaka ushize,ibyo bakora muri aya mezi 3 arimo ashira bikazabahesha amafaranga mu mezi 3 ari imbere.
Mu bibazo avuga byatewe n’izuba ryacanye igihe kirekire umusaruro w’icyayi ukabura,bagahomba, harimo kuba batarishyuye neza umwenda wa BRD nk’uko basanzwe bawishyura,bakagira ikirarane cya miliyoni 12,ariko ko ubu bishyura neza kuva aho imvura igwiriye neza bakabona umusaruro mwiza, n’iki kirarane bizera kukivamo vuba.
Abahinzi baravuga ko inama bagiriwe zabanyuze banasanzwe baharanira kugira icyayi cya mbere muri Afurika y’uburasirazuba nk’uko bajya babigeraho.
Yamfashije Marceline ati’’ Jye ni n’amahire kuko nsanzwe ndi umusoromyi, nabaye umuhinzi nari umusoromyi. Ibibazo by’abasoromyi dukunze kugira bishobora kutudindiza mu bwinshi n’ubwiza bw’umusaruro jye simbigira cyane kuko iyo mbabuze nigiramo ngasoroma,n’ibindi nkabyitaho ku buryo nizeye umusaruro mwinshi uzamfasha kuziba icyuho nagize mu bihe by’izuba ryinshi.’’

Abayobozi banyuranye bagira inama abahagarariye abahinzi yo kurushaho kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza
Kwibuka Daniel, avuga ko kuba izuba ryinshi ryaramuhombeje bitavugwa kugeza n’ubwo atagiraga icyo asarura bitamuciye intege.
Ati’’ Ubu byongeye kugenda neza, ndaharanira kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza nk’uko twabikanguriwe, kuko n’amafaranga turi kubona adushimishije.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi,Hagabimfura Pasacal, avuga ko batavana ijisho ku bahinzi b’icyayi kuko ari bo bukungu bukomeye bw’uyu murenge.
Ati’’ Hano hinjira amamiliyoni menshi buri kwezi kubera ubuhinzi bw’icyayi ni yo mpamvu natwe dutsimbaraye ku kubahozaho ijosho ngo ubwinshi n’ubwiza bwiyongere,ni yo mpamvu no mu nama zabo tuzamo,tukungurana ibitekerezo na bo.’’
Yunzemo ati’’ Turishimira intambwe bamaze gutera tunashimira cyane umukuru w’igihugu cyacu,Paul Kagame waduhaye ubu buhinzi bumaze guhindura bigaragara imibereho y’abatuye uyu murenge wa Karambi hafi ya bose,kuko inyungu y’icyayi ibageraho bose mu buryo bumwe cyangwa ubundi.’’
@Rebero.rw
