Mu rwego rwo guca intege indwara ya malariya ikomeje kwiyongera mu karere ka Nyagatare, ubuyobozi bufatanyije n’abafatanyabikorwa barimo guha amahugurwa abajyanama b’ubuzima kugira ngo babashe kurushaho kumenya uko umubu wororoka, bityo bakawuhashya utaragera ku rwego rwo kuguruka.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi itatu mu bajyanama b’ubuzima mu murenge wa Karangazi mu kagali ka Ndama ari nako gafite umubare mwinshi w’abarwayi ba malariya.
Abajyanama b’ubuzima bakaba bagiye guhugurwa uburyo bakwica umubu utarakura ukiri mu magi yawo, ndetse no gusobanukirwa neza umubu utera malariya, ni amahugurwa bumva ko azabagirira umumaro mu mirimo yabo ya buri munsi
Ku kigo Nderabuzima cya Ndama cyakira abantu 4000, mu kwezi kwa mbere bakaba barakiriye abarwayi ba malariya 1,587 naho mu kwezi ka kabiri bakira 2,650 mu gihe mu kwezi kwa gatatu babonye abarwayi ba malariya 2,307 aba baza kwivuza bakaba baturuka mu midugudu 13 igize Ndama, aho abarwayi ba malariya 618 bivurije kwa muganga mu gihe 1689 bivurije ku mujyana w’ubuzima.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima barimo guhugurwa Akingeneye Leonilla utuye mu mudugudu wa Kayange mu Kagali ka Ndama, akaba avuga ko mu mudugudu wabo hariyo malariya nyinshi cyane.
Agira ati: “Nyuma yaya mahugurwa ni ugusura urugo ku rundi kugira ngo dufashe abaturage gukuraho ubwororokero bw’imibu aho abaturage batatekerezaga ko hashobora gukurira iyo mibu, cyane cyane mu macupa yamenetse ariko bakayajugunya aho biboneye, iyo aretsemo amazi niyo iyo mibu yororokeramo kugeza igeze igihe cyo kujya gushaka aho ivana ibiyitunga”.
Mutabaruka Boniface utuye mu mudugudu wa Rwabiharamba mu Kagali ka Ndama nawe yemeza ko hari malariya nyinshi ariko ikunze gufata abana, kuko aribo bajya gushaka amazi mu bizenga aho bahurira n’imibu, ariko abajyanama b’ubuzima bakomeje kubafasha kugira ngo iyi ndwara icike.

Agira ati: “Abajyanama b’ubuzima baradufasha cyane kuko baturinze gusiragira kwa muganga, kuko iyo wafashwe ni uguhita ubagana, kuko bahawe amahugurwa kugira ngo batube hafi,Indi mbogamizi ni ibizenga tuvomamo amazi nabyo bishobora kuba bituma iyi ndwara yiyongera, kuko ntayandi mazi dufite ariko abajyanama b’ubuzima batugira inama yo kuyabika mu bintu kugira ngo ashiremo”.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ashima cyane uruhare rw’abajyanama b’ubuzima kuko aribo bavura abantu benshi mbere yuko bajya kwa muganga, ikindi ni uko ubwo bongerewe ubumenyi ku ndwara ya malariya nuko yandura bagiye kurushaho gukora neza.

Agira ati: “Dufatiye ku mezi abiri ukwezi kwa kabiri hamwe n’ukwezi kwa gatatu muri ayo mezi yombi twabonye uruhare rw’abajyanama b’ubuzima, aho muri Gashyantare habonetse abarwayi 4,810 aho abajyanama b’ubuzima bakoze ku kigero cya 67%, naho muri werurwe haboneka abarwayi 4,665 abajyanama b’ubuzima bakaba baravuye 3,194 bahwanye na 68%, bityo rero nyuma yaya mahugurwa turizera ko bizarushaho kuba byiza”.
Abaturage bamaze kumenya akamaro k’umujyanama w’ubuzima, kuko bamwegera kandi nawe akabasha kubaha service bityo bikarinda wa muturage gusiragira kwa muganga, aho byamutwaraga igihe n’umutungo we, ikindi umuturage arasabwa niba abonye bimwe mu bimenyetso, nkuko babyigishwa n’abajyanama b’ubuzima kwihutira kujya kuri uwo mujyanama kugira ngo amufashe hakiri kare.
@Rebero.rw
