Mu murenge wa Mukindo mu kagali ka Nyabisagara mu Kigo nderabuzima cya Kibayi hatanzwe inzitiramibu mu rwego rwo kwirinda indwara ya malariya yugarije utugali dutandatu dukora ku gishanya duhana imbibe n’igihugu cy’U Burundi.
Mu karere ka Gisagara nako kagaragara mu turere dutanu dufite indwara ya malariya, mu mwaka wa 2024-2025 abarenga ibihumbi 33 bagaragaje indwara ya malariya, ariko barakora uko bashoboye bafatanije n’abafatanyabikorwa babo ngo bagabanye iyo ndwara.
Abajyanama b’ubuzima bakaba bafite uruhare runini mu kurwanya no kuvura malariya muri aka karere kuko 54% by’abarwaye malariya bavuwe n’abajyana b’ubuzima, ndetse bakaba bakomeje no gukora ubukangurambaga bwo kugira ngo abaturage babashe kuyirinda.
Umujyanama w’ubuzima Hakizimana Jean Paul umwe mu batangaga inzitiramibu ku kigo nderabuzima cya Kibayi avuga ko imidugudu ikora ku gishanya ariyo yibasirwa cyane na malariya akaba ariyo mpamvu batanze inzitiramibu iteye umuti kugira ngo abo baturage babashe kurushaho kuyirinda.

Agira ati: “Ahakunze kugaragara malariya cyane mu midugudu ikora ku gishanga gihorana amazi hari umudugudu wa Rususa, Butare,Nkurubuye hamwe n’Akanage akaba ari imidugudu yo ku Kagali ka Nyabisagara igaragaramo malariya cyane, ariko ubwo bahawe inzitiramibu iteye umuti ubu igikurikiraho ni ukuyikoresha kugira ngo iyi ndwara igabanuke”.
Yakomeje asaba abaturage kurushaho gukuraho aho imibu ishobora kororokera kugira ngo barwanye iyo ndwara kuko nabo bagomba kubigiramo uruhare, hari ibimene by’amacupa ibyi bicuma nabyo byamenetse ndetse n’ibihuru bibegereye, kuko aribyo ndiri y’imibu.
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kibayi Emma Nsengiyumva agaragaza ko ku kigo nderabuzima ayobora cyatanze inzitiramibu mu kwezi kwa 11 ibihumbi 23, 467 zikaba zarahawe abaturage batuye umurenge wa Mukindo.

Agira ati: “ Byumwihariko uyu munsi hatanzwe inzitiramibu ziteye umuti 564 kubera ko hari abatari bazibonye mu bagiye bimukira muri uyu murenge, hamwe n’ingo nshya zagaragajwe n’abajyanama b’ubuzima mu ibarura bakoze, ariko ubusanzwe inzitiramibu zikaba zitangwa nyuma y’imyaka 3”.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gisagara, Dusabe Denise avuga ko mu gukomeza guhangana n’indwara ya malariya bahimbaraga abajyanama b’ubuzima kuko aribo bari hafi y’abaturage kugira ngo babafashe kurandura iyo ndwara.
Agira ati: “Abajyanama b’ubuzima bahabwa amahugurwa abafasha kurushaho kuvura abaturage ndetse no kubakangurira kuvanaho ibyatuma imibu irushaho kwiyongera, kandi bagafasha abaturaga babavura kuko babari hafi, ikindi nibo bakora ibarura ry’abaturage kugira ngo bamenye abaturage badafite inzitiramibu ziteye umuti kugira ngo bazibagezeho, kuko nazo ziri mu bigabanya indwara ya malariya”.

Mu mirenge 25 yagaragajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu Rwanda itatu muriyo niyo mu Karere ka Gisagara umurenge wa Mamba ufite abarwayi 1,425,uwa Gishubi ufite 1,341 hamwe nuwa Muganza w’abarwayi 1,220.
Akarere ka Gisagara kaje ku mwanya wa 4 kagaragayemo abarwayi ba malariya 6,145 mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ubuyobozi bw’akarere bukaba bushimira ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kuko bakorana bya hafi kugira ngo abo barwayi barusheho kugabanuka.
@Rebero.rw
