Abayobozi ba Police y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri mu gitondo bakiriye Ambasaderi wa Ghana mu Rwanda

U Rwanda na Ghana bikomeje kurushaho gutsura umubano muburyo butandukanye ubu u Rwanda na Ghana byateye intambwe mu bufutanye binyuze muri Polisi aho uhagarariye igihu cya Ghana yasuye akanakirwa na bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yakiriye nyakubahwa Ernest Yaw Amportful, Ambasaderi wa Repubulika ya Ghana mu Rwanda, bagirana ibiganiro ku cyicaro gikuru cya Polisi kacyiru aho aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro bitandukanye harimo n’ubufate mu by’umutekano wa za polisi z’ibihigu byombi.

Ibi biganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi bwatangijwe na bakuru bi bihugu bya Ghana n’u Rwanda doreko imibanire y’ibi bihugu ari ntamakemwa kuko usanga bihahirana bikanagirana n’ubutwererane muri gahunda zitandukanye ziteza imbere abaturage bi bihugu byombi.
@REBERO.RW
