Abitabiriye inama baturutse mu bihugu bitandatu: u Rwanda, Togo, Senegal, Eswatini, Zimbabwe na Zambia
Inama iri ku munsi wayo wanyuma ihurije hamwe ubuyobozi bwa ARSO, abakozi b’ibigo bitanga ibirango by’ubuziranenge, ibigo bikora ubugenzuzi, ndetse n’abahagarariye inganda nto n’izicirirtse haganirwa ku guhuza ibisabwa mu buziranenge kugira ngo inganda nto zibashe kugera ku masoko.
Abitabiriye inama baturutse mu bihugu bitandatu birimo u Rwanda, Togo, Senegal, Eswatini, Zimbabwe na Zambia, bagomba kwihutisha no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bucuruzi ku mugabane wa Afurika.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango nyafurika w’ubuziranenge (ARSO) Nsengimana Hermogene avuga ko icyo inama igendereye ari ukwigisha abanyamuryango baturuka mu bihugu 6 uburyo babona ikirango nyafurika cy’ubuziranenge, ku buryo azacuruza bimworoheye mu bindi bihugu.

Agira ati: “Ubuhahirane hagati y’ibihugu nyafurika buzabasha korohera abazaba bafite icyo kirango nyafurika, ku buryo ufite icyo kirango, ibicuruzwa bye nibigera muri ibyo bihugu batazongera kubikorera ubugenzuzi bw’ubuziranenge ahubwo bazahita babyemeza ko bibwujuje”.
Yakomeje avuga ko ubwo bucuruzi buri cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi, kuko tugomba kurengera ibiribwa ibyo umuntu afashe agiye kurya bigomba kuba bifite ubuziranenge, ku buryo nta ngaruka byamutera.
Ntabwo ari ubuziranenge bw’ibiribwa gusa tureba, kuko n’amazu duturamo nayo agomba kuba abufite, tukaba twanagarutse muri iyi nama ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, kuko ibyo ukora bigomba kuba byubahiriza imihindagurikire yacyo, kuko ntabwo tugomba gusa kureba ku ruhande rw’ibiribwa, ni no kureba niba icyo kintu warakigezeho wubahirije amabwiriza y’imihindagurikire y’ikirere.
Umukozi mu ishami rishinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge muri RSB Bajeneza Jean Pierre, yatangiye avuga ko abikorera kugira ngo bizerwe ari uko bagomba kuba bafite ibirango by’ubuziranenge, n’amasoko bayagane haba mu gihugu cyangwa se hanze yacyo.

Agira ati: “Ubu twahuriye muri iyi nama hariho gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ku rwego rwa Afurika, kuko ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge kimaze gushyiraho amabwiriza 4.500, akaba yigishwa cyangwa atangwa ku nganda nto n’iziciriritse, k’urubyiruko, ku bafite ubumuga butandukanye ndetse no mu nganda hamwe n’abatanga service”.
Yasoje avuga ko nyuma yo kuyabigisha nkuko hari gahunda ya zamukana ubuziranenge yo gufasha inganda nto n’iziciriritse, habaho no kugenzura ibyo bakoze, ariko bafite n’imbogamizi zaho bakorera kandi tubona bafite imbaraga zo kwishyira hamwe kugira bakore ibicuruzwa byahangana ku rwego mpuzamahanga.
Guhuza amabwiriza y’ubuziranenge ndetse n’ibishingirwaho mu itangwa ry’ibirango ni ingenzi cyane kuko byihutisha ubucuruzi. RSB igira uruhare mu ihuzwa ry’amabwiriza ku rwego rwa Afurika ikanayakoresha kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda bitagira inkomyi mu bucuruzi mu rwego mpuzamahanga.

Ifoto y’urwibutso mubitabiriye inama yahuje abaturutse mu bihugu 6 bigize ARSO
@Rebero.rw
