Abapasitori n'abakirisito b'iyi conference basabwe gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubwo Conference ya Kinyaga mu itorero EMLR yibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, umwepisikopi wa EMLR,akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi, Samuel Kayinamura, yasabye Abapasitori n’abo bayobora gukumira bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyashaka cyose kugarura abanyarwanda mu icuraburindi bavuyemo.
Kwibuka muri iyi Conference ya Kinyaga byabanjirijwe no kunamira Abatutsi 1012 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe,hakurikiraho ibiganiro byo kwibuka,aho mu kiganiro ku mateka y’ uRwanda, Ntaganira Josué Michel wagitanze yagaragaje uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye igihugu cyari gisnzwe cyaramunzwe n’amacakubiri,irondakoko n’irondakarere byari byaratewe n’ubuyobozi bubi cyagize bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Abakirisito ba EMLR Conference ya Kinyaga bari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe
Byarushijeho kuba bibi cyane urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye,Abatutsi baribasirwa cyane, bamwe bafungwa bitwa ibyitso by’inkotanyi, hashingwa amashyaka ya politini,amwe yiyita Hutu power, agira n’imitwe yitwara nabi, itangira gutoteza Abatutsi,iyicwa ryabo rirageragezwa hirya no hino mu gihugu,umutekano urabura.
Ati’’ Iyo ngengabitekerezo ya Jenoside yari yararitse mu bayobozi b’igihugu, banayicengeje mu itangazamakuru,hashingwa imitwe y’interahamwe,impuzamugambi,turi hose,amahindure n’indi,yose itegurirwa gukora Jenoside.
Amasezerano y’amahoro ya Arusha ahindurwa ibipapuro, uwari Koloneli Théoneste Bagosora avuga ko aje I Kigali gutegura imperuka y’Abatutsi,bidatinze indege ya Habyarimana ihanuwe Jenoside yari yarateguwe igihe kirekire itangira ubwo,ihitana abanyarwanda barenga 1.000.000.’’

Ntaganira Josué Michel watanze ikiganiro ku mateka y’uRwanda nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi amahanga arebera, Inkotanyi zo zanze kurebera zirahagarika
Yavuze ko nubwo yakozwe amahanga arebera,ingabo zari iza FPR Inkotanyi zo zanze kurebera,zirayihagarika,ituze riragaruka, abayikoze bari barahungiye mu yari Zayire ntibashirwa, bashaka kugaruka guhungabanya umutekano w’uRwanda,hafatwa umwanzuro wo gusenya inkambi barimo, abanyarwanda bari baragizwe ingwate barataha,bafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Yavuze ko nubwo abanzi b’igihugu bakirekereje ngo bongere kukigaruramo icuraburindi, ubumwe bw’abanyarwanda budadiye, badashobora kwemera uwabasubiza inyuma.
Pasitori Nshimyumurwa Athanase watanze ubuhamya,yavuze uburyo abicanyi bamugaraguje agati muri Jenoside, ageza ubwo yifuza urupfu ararubura,ariko kuko Imana yari imufiteho umugambi wo kuzayikorera muri ibi bihe no kuvuga ibitangaza byayo, ararokoka,ariyubatse,arashima Imana.

Rév.past. Nshimyumurwa Athanase watanze ubuhamya yavuze ko nyuma yo kurokoka ubuzima bwose yabweguriye Imana
Ati’’ Nabonye kurinda kw’Imana gukomeye,ubuzima bwanjye bwose narabuyeguriye.’’
Yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside,abanyarwanda bakongera kuba umwe, anashimira itorero EMLR ryateguye kwibuka, ngo abashe guhamya imirimo ikomeye Imana yamukoreye, imukura mu rupfu rubi rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Komiseri w’ ubukungu muri Ibuka ku rwego rw’akarere ka Rusizi,Niyonsaba Félix,yunze mu rya pasitori Nshimyumurwa,na we ashimira byimazeyo ingabo zari iza FPR Inkotanyi n’uwari uzirangaje imbere,Paul Kagame.
Yasobanuye icyo iyi myaka 31 ishize ivuze, ati’’ Imyaka 31 ishize ifite byinshi isobanuye ku Rwanda no ku banyarwanda,by’umwihariko ku barokotse Jenoside. Ku barokotse Jenoside ni imyaka tumaze twiyubaka mu buryo butandukanye burimo kurwana no kuzuka.’’

Komiseri ushinzwe ubukungu muri Ibuka ku rwego rw’akarere ka Rusizi, Niyonsaba Félix yashimiye Inkotanyi zakuye abanyarwanda mu rupfu zikabasubiza mu buzima
Yavuze ko abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bapfuye kabiri,kuko bapfuye baramaze kwakira gupfa.
Yashimiye itorero EMLR imbaraga rishyira mu kwita ku bayirokotse, asaba ubufatanye n’akarere kugira ngo abadafite amacumbi bayabone kuko ari cyo kibazo gikomeye gihari,yizeye ko,ku bufatanye kizakemuka.
Musenyeri Samuel Kayinamura,yihanganishije abarokotse,ashima inkotanyi zabarokoye,ko zasohoje ubutumwa bw’Imana zigatanga ihumure,igihugu kikongera kubaho.

Musenyeri Samuel Kayinamura yasabye Abapasitori n’abakirisito gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside
Ati’’ Imana yarakoze kubakoresha. Turabashimiye,tuzanahora tubashimira ni abo kubahwa. Dukwiriye kububaha kuko batanze ikiguzi kiruta ikindi icyo ari cyo cyose, cy’amaraso. Mujye mwumva iryo humure munamenye aho rikomoka,kandi koko turyumvire,turigendane.’’
Yabwiye Abapasitori n’abakirisito ati’’ Mufite ubutumwa n’inshingano byo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ni wo muzi, ni yo ntandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Guhora tuyirwanya ni byo bizaturinda ko Jenoside isubira ukundi. Muri urumuri,mukomeze mumurikire abandi,mubabere urugero rwiza.’’
Yakomeje ati’’ Twarakomeretse ariko tunishimire ko twabonye icyomoro. Nta ruguma ruzatwica kuko dufite icyomoro hafi yacu,perezida Kagame, tugomba gukomeraho cyane.’’
Yavuze ko itorero EMLR kwibuka ryabishyize muri gahunda y’ibikorwa y’igihe kirekire, igomba kwitabwaho cyane ngo bitibagirana. Ni muri urwo rwego,uyu mwaka Conference ya Kinyaga yageneye akarere ka Rusizi amabati 150 yo kubakira abarokotse badafite aho baba, ibikorwa nk’ibi iri torero rikaba ritazahwema kubikora.
Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Conference ya Kinyaga itarabaho nk’uko Surintendant wayo w’agateganyo ,Rév.past Hakizimana Félicien abivuga, abakirisito bari bahari muri paruwasi ya Kamembe, bitwa Conference y’iburengerazuba, hakaba hari abayisengeragamo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagiye gukusanywa amakuru ngo umubare wabo nyawo umenyekane.

Surintendant wa Conference ya Kinyaga,Rév.past. Hakizimana Félicien avuga ko kwita ku barokotse Jenoside ari inshingano zayo.
Rifite paruwasi 19,abakirisito barenga 27.000, Abapasitori 33 bari mu nshingano na 15 bari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel,yashimiye itorero EMLR uburyo ryita ku barisengeramo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,anashima ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.

Meya Sindayiheba Phanuel yashimiye itorero EMLR uburyo ryita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimye ubutwari bw’inkotanyi, ati’’ Inkotanyi bari abasore bakiri bato. Bamwe bari mu mashuri,abandi bari mu mirimo itandukanye,barwanya akarengane,baharanira icyiza,batsinda ikibi. Tubafatireho urugero dukurikize imbaraga z’icyiza igihe cyose.’’
Yagaye abaganjwe n’ikibi bakijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abaturage b’aka karere gukomera ku mahitamo yabo yo kuba umwe,kuko ubumwe bwabo ari zo mbaraga zabo.

Korali ushindi wa Mungu ikaragaza ko uRwanda rutazongera gucura umwijima ukundi

Musenyeri Samuel Kayinamura na Meya Sindayiheba Phanuel bacana urumuri rw’icyizere

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel ( i bumoso) na Musenyeri Samuel Kayinamura bunamira Abatutsi 1012 bashyinguye mu rwibutso rwa Kamembe.
@Rebero.rw

Birakwiye ko abantu twese
Turwanya ingengabitekerezo ya genocide rwose