Iyi kipe ya APR FC n’umufatnyabikorwa T-KAY batangaje gahunda yose y’imikino ijyanye n’icyumweru cy’Inkera y’Abahizi.
Ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025, hateganyijwe imikino ibiri. Azam FC izahura na Police FC Saa Kumi z’Amanywa mu gihe APR FC yo izahura na AS Kigali Saa Moya z’ijoro. Iyi mikino yombi izabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Ku wa Kane tariki yariki ya 21 Kanama uyu mwaka, hazakinwa imikino ibiri yombi izabera kuri Kigali Pelé Stadium. Azam FC izakina na AS Kigali Saa Kumi z’Amanywa mu gihe APR FC izakina na Police FC Saa Moya z’ijoro.
Ku Cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025, na bwo hateganyijwe imikino ibiri izabera kuri Stade Amahoro. Police FC izakina na AS Kigali Saa Cyenda z’amanywa mu gihe APR FC yo izakina na Azam FC Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro.
Ku munsi wa nyuma usoza iki cyumweru, hazakinwa umukino umwe gusa. biteganyijwe ko uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025 kuri Stade Amahoro. Azam FC izakina n Vipers SC Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro.
Nyuma y’iyi mikino yose, hazabarwa amanota maze iyabonye menshi abe ari yo izegukana igikombe cyateganyijwe. Mu bijyanye n’Umunsi w’Igitinyiro, ikipe y’Ingabo izakina na Power Dynamos FC yo muri Zambia ku wa 17 Kanama Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro.
Abatoza bose bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere ku biro by’ikipe ya APR FC bavuze ko bose biteguye neza kandi biteguye guhatana buriwese azajya mu kibuga yifuza gutsinda.

Umutoza Shabani wa AS Kigali watangiye imyitozo nyuma yabandi bose bazaba bahatanye yavuze ko ikipe ye imeze neza kandi uko yasoje imikino ya shampiyona niko nubundi izagaragara muri iyi mikino nubwo yatakaje abannyi bagera kuri 14.
Beni Moussa umutoza mukuru wa Police Fc we avuga ko yishimiye iri rushanwa kuko rigiye mukumufasha gukomeza gutryaza abakinnyi be barusheho kwitegura shampiyona neza.
Beni Moussa akomeza agira ati” erega hari ikintu mugomba kumenya kuba turikwitegura dukina imikino myinshi nuko dushaka gutwara shampiyona uyu mwaka kandi mugomba kumenya ko gutwara shampiyona si ugutsinda APR na Rayon gusa ahubwo tugomba gutsinda buriwese tugomba guhura nawe.”

Kayitare Thiery umuyobozi mukuru wa T-KAY yafatanyije na APR FC gutegura inkera y’abahizi yashimishijwe niki gikorwa cyo gutegura iyi mikino avuga ko kandi yashimishijwe no gukorana na APR FC.
Kayitare wa T-KAY yakomeje agira ati” twebwe nka T-KAY dufunguye imiryango ku muntu wese uri mu mupira wifuza gukorana natwe rwose turahari kandi tuzakorana nawe neza.” Iyi nkera y’abahizi ni irushanwa rizaba ngaruka mwaka kandi rikazajya rigira imwe cyangwa amakipe arenze imwe aturuka hanze y’u Rwanda murwego rwo kurushaho gukomeza iri rushanwa.
@REBERO.RW
