Umukozi ushinzwe imari n'ubutegetsi mu murenge wa Bweyeye Munyaneza Ildephonse ashyikiriza igikombe ikipe ya Mahembe
Mu bukangurambaga bwateguwe na pariki y’igihugu ya Nyungwe bugamije gukangurira abaturage b’imirenge irimo iyi pariki mu turere twa Rusizi,Nyamasheke,Karongi, Nyamagabe na Nyaruguru ibarizwamo,hateguwe amarushanwa y’umupira w’amaguru yitiriwe Inkomo,imwe mu nyamaswa z’iyi pariki itaboneka henshi ku isi, ibikombe bitwarwa n’ikipe ya Mahembe mu bagore n’iya Kitabi mu bagabo.
Ni amarushanwa ategurwa n’ubuyobozi bwa pariki y’igihugu ya Nyungwe,ku bufatanye n’ubuyobozi bw’uturere irimo,agahuza amakipe y’imirenge 24,irimo 23 iyi pariki ibarizwamo , n’umurenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru,utayibarizwamo ariko byagaragaye ko mu bajyaga bakora ibikorwa biyangiza habagamo n’abatuye uyu murenge,bajyanwagayo cyane cyane no gutemamo imigano.
Bituma na wo ushyirwa mu bikorwa byinshi bigenerwa imirenge iyirimo,binarimo aya marushanwa,nk’uko bitangazwa na Ntihemuka Pierre, umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe guhuza pariki n’abayituriye.
Umukino wa nyuma mu bagore,ikipe y’umurenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke yatsinze iy’uwa Kivu muri Nyaruguru ibitego 2-0. Mu bagabo iya Kitabi muri Nyamagabe itsinda iya Bushekeri muri Nyamasheke penaliti 5-4,umukino wari warangiye ari 0-0.

Abakobwa ba Mahembe mbere y’umukino
Niyonteze Yvonne, Kapiteni w’umurenge wa Kivu, yabwiye Rebero.rw,ko gutsindwa umukino bitavuze gutsindwa kumenya ibyiza n’akamaro iyi pariki ibafitiye,kuko n’umukino bawutsinzwe igikombe cy’ubushize cyari icyabo, intego yo kubungabunga Nyungwe yo,nkurubyiruko rutayitsindwa.
Ati’’ Turashimira cyane ubuyobozi bwa pariki ya Nyungwe butegura aya marushanwa kugira ngo abaturage baze kuyareba ari benshi binatume ubutumwa bwo kubungabunga iyi pariki idufatiye runini twese bugere kuri benshi. Nk’urubyiruko twiyemeje kuba ijisho ryayo ku buryo nta wayangiza tureba.’’
Yakaragiye Jeannette ,Kapiteni w’ikipe y’umurenge wa Mahembe, asanga kubungabunga iyi pariki urubyiruko rukwiye kubigira ibyarwo kuko itabungabunzwe n’aya marushanwa ataba.
Ati’’ No kugira ngo aya marushanwa ategurwe,ubwabyo ni uko Nyungwe iba ibungabunzwe kuko itabungabunzwe amafaranga yo kuyategura ntiyaboneka. Twishimiye iki gikombe kigiye kuduha ingufu zo gukangurira abakobwa bagenzi bacu ko kuyibungabunga bibareba, kinagiye mu byiza twishimira muri Mahembe byo kuyiturira.’’
Nyabyenda Prospère w’imyaka 28, wo mu murenge wa Bweyeye, avuga ko nubwo nta kipe y’umurenge wabo yakinnye muri iyi mikino ya nyuma,ariko kuba ubuyobozi bw’iyi pariki bwarahisemo ko iyi mikino ibera iwabo, ari ubutumwa bukomeye n’umukoro ku baturage baho mu kurushaho kuyibungabunga.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza pariki y’igihugu ya Nyungwe n’abayituriye, Ntihemuka Pierre ( wambaye ishati yera) ashyikiriza igikombe ikipe ya Kitabi
Ati’’ Muri uyu murenge haracyari abajyamo kuyangiza kuko nko muri uyu mwaka hari abagiye bafatanwa inyama z’inyamaswa babaga bagiye kwicamo, abandi bagafatanwa imbuto z’ibiti bagiye gushakamo nubwo ari bake cyane, ariko kuba aya marushanwa yasorejwe hano iwacu,ni umukoro ukomeye duhawe wo kurushaho kuyibungabunga.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kitabi, Gasore Jean Claude,yavuze ko iki gikombe kimushimishije cyane, agituye umuryango we n’abaturage bose b’umurenge wa Kitabi, anabasaba kurushaho kubungabunga iyi pariki batanga amakuru ku murongo utishyurwa 8006 ikoresha amasaha 24/24, bakanayatanga mu buyobozi igihe hari icyo baketse cyayangiza.
Ati’’ Turishimye cyane nk’abaturage ba Kitabi, dushimye iki gikombe twegukanye, twaragiteguye bihagije. Uko dutsinda iyi mikino itegurwa n’ubuyobozi bwa pariki y’igihugu ya Nyungwe,ni na ko dutsinda mu bikorwa bibungabunga iyi pariki , kuko abaturage bacu bamaze gusobanukirwa neza akamaro ibafitiye. Ni intego twihaye tutazatezukaho.’’
Umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe guhuza iyi pariki n’abayituriye, Ntihemuka Pierre, avuga ko aya ari amarushanwa ngarukamwaka,ategurwa cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi,ajyanye n’ubukangurambaga mu kubungabunga iyi pariki,hirindwa ibiyangiza birimo inkongi z’imiriro zakundaga kugaragara mu bihe nk’ibi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza pariki y’igihugu ya Nyungwe n’abayituriye, Ntihemuka Pierre yishimira imyumvire abaturage bagezeho mu kuyibungabunga
Akishimira ariko ko muri uyu mwaka nta zabonetse cyane kuko iyabonetse muri Nyaruguru itarengeje are 45 mu gihe mbere hashyaga amahegitari.
Avuga ko atari ubukangurambaga buciye mu mikino buba gusa,kuko hari n’ubundi bwabaye mu mirenge ya Buruhukiro muri Nyamagabe ku wa 29 Kanama,2025 n’uwa Kivu mu karere ka Nyaruguru ku 30 Kanama,2025 n’uwa Nkungu muri Rusizi bwabaye ku wa 31 Kanama,2025, burimo abahanga mu ikinamico,n’abandi bahanzi banyuranye,byose bigamije gukomeza gukangurira abaturage kubana neza n’iyi pariki.
Ati’’ Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze tuboneraho gutanga ubutumwa bwo kwirinda kwangiza iyi pariki. Bimaze gutanga umusaruro ukomeye cyane kuko ibikorwa byo kuyangiza byagabanutse cyane. Si ugukina gusa ngo abatsinze babone ibihembo batahe,harimo n’ubwo butumwa bukomeye,bwingenzi,bwo kuyibungabunga.
Yakomeje ati’’ Mbere y’ubu bukangurambaga,uretse no kwangiza iyi pariki,hari n’igihe yafatwaga n’inkongi washaka abaturage bagufasha kuzimya ukababura,ariko ubu n’icyaba batabara ku bwinshi kuko bazi ko abana babo biga mu mashuri yubatse neza, abatishobiye barihirwa mituweli,hari n’ibindi babona bayikesha.’’
Avuga ku mpamvu iri rushanwa ryitirirwa Inkomo,ati’’ Inkomo ni inyamaswa yo muri pariki y’igihugu ya Nyungwe idakunze kuboneka ahandi. Iri mu rwego rw’inyamaswa zenda gucika. Twariyitiriye ngo turusheho kuyiha agaciro,tuyibungabunge.’’
Pariki y’igihugu ya Nyungwe iri ku buso bwa 1019 km2. Iherereye mu turere twa Rusizi,Nyamasheke na Karongi mu burengerazuba,na Nyamagabe na Nyaruguru mu majjyepfo. Yashyizwe mu murage w’isi.

Abayobozi batandukanye bakurikira uyu mukino

Ikipe y’abakobwa y’umurenge wa Kivu mbere yo gutangira umukino

Abasore b’ikipe ya Bushekeri

Abasore b’ikipe ya Kitabi

Abaturage bari bitabiriye uyu mukino bahawe ubutumwa bujyanye no gukomeza kubungabunga pariki y’igihugu ya Nyungwe
@Rebero.rw
