Ibyo wamenya ku mibereho y’abajyanwa Rehabilitation Center, ni ikigo gitanga ubuvuzi ku bantu bafite ibibazo bitandukanye byo mu mutwe, kubatwa n’ikintu runaka nk’ibiyobyabwenge, inzoga cyangwa n’ibindi bikorwa bibi bishobora kubangamira ubuzima bwabo, bakabafasha kubicikaho burundu bakongera bakaba umuntu uri ku murongo.

Benshi usanga baba bafite amakuru ahabanye n’ukuri, aho bumva ko umuntu wese ujyayo aba yarabaswe n’ibiyobyabwenge gusa ndetse abenshi bakajyayo ari inzego zishinzwe umutekano zimujyanyeyo, nyamara atari ko kuri.
Muri iki kigo ushobora kumva utameze neza mu mutwe ukeneye aho kujya ugatuza ukumva umeze neza bitewe n’ibibazo umaze iminsi unyuramo. Icyo gihe urishyura ukajya kubayo ugahura n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe bakagufasha kugera igihe wumva umeze neza.
Ariko kandi ku rundi ruhande, iki ni ikigo gikorana na Leta ku buryo iyo babonye ukeneye kujyayo bakoherezayo, gusa icyo gihe nta kintu uba usabwa kwishyura nk’umuntu wijyanyeyo.
Umwe mu babaye muri iki kigo utashatse kwivuga imyirondoro ye, yabwiye The Choice Live ko muri iki kigo baba bafite amasaha yo gufatiraho ifunguro, gusabana na bagenzi babo babanayo, gukora imyitozo ngororamubiri, guhabwa amasomo y’ubuzima ndetse no gusenga ku babikeneye.

Aha kandi bagira umwanya wo guhura n’abaganga b’inzobere mu buzima bwo mu mutwe bakabaganiriza bakabaha ubujyanama bubafasha gutandukana n’ibibazo bafite.
Ntabwo baba bemerewe gukoresha telephone igihe cyose cyangwa guhura n’abantu batemewe, kuko usanga bacungiwe umutekano ndetse bafite amategeko abangenga.
Bagira kandi igihe cyo guhura n’abo bahuje ikibazo bakaganira, bigatuma bumva ko batari bonyine.
@REBERO.RW
