Mu Bitaro bya Gihundwe biri mu Karere ka Rusizi, hatangijwe ibikorwa byo guha abaturage serivisi z’ubuvuzi bwihariye, bigakorwa nta kiguzi umuturage asabwe usibye gusa kuba afite ubwishingizi akoresha mu kwivuza.

Ni ibikorwa biri muri gahunda y’Ingabo z’u Rwanda yo kwegereza abaturage ubuvuzi bahereye ku bari mu bice bisaba ko bakora ingendo ndende bajya ku bitaro.
Ubuvuzi buri gutangwa buribanda ku ndwara z’amagufa, iz’uruhu, iz’abana, izo mu kanwa n’amenyo, indwara z’abagore, izifata urwungano rw’inkari rw’abagabo n’izindi.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe, Dr. Nkunzimana Jean Pierre, yavuze ko iki gikorwa gifasha koroshya akazi kuko harimo serivisi zigiye gutangwa ibi bitaro bitari bisanzwe bifite kandi zikenerwa n’abaturage, ngo binatuma abakozi bahasanzwe bunguka ubumenyi bwisumbuyeho biturutse ku gukorana n’abaganga b’inzobere.

Ibi bikorwa by’Ingabo z’u Rwanda byo kwegereza abaturage ubuvuzi, byatangiye muri Werurwe uyu mwaka, bihera mu Turere twa Gicumbi na Kirehe, ubu bikaba bigiye kumara ukwezi mu Karere ka Rusizi.
@REBERO.RW
