Baremeye amatungo magufi n' ibiribwa abantu 2 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu kwibuka ku nshuro ya 32 abari abayoboke b’ itorero EMLR Conference ya Kibuye, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abasengera muri iri torero bose basabwe kwimakaza indangagaciro y’ urukundo, ubuvandimwe n’ukuri kuko ari byo byabuze bigatera bamwe mu biyitaga abakirisito kwirara muri bagenzi babo basenganaga bakabica.
Surintendant wa Conference ya Kibuye, Rév.past. Dr Mutaganda Marcel avuga ko abamaze kumenyekana basengeraga muri iri torero bazize Jenoside yakorewe Abatutsi,ari 15, bose ba paruwasi imwe ya Gitabura,barimo abari bahungiye mu Bisesero bakahicirwa.
Agaya cyane abakirisito bishe bagenzi babo kuko muri iyi Conference bahari. Batukishije itorero, barishyiraho umugayo, bigaragaza ko ubutumwa bari barumvise butari ubuhindura imitima.

Surintendant wa Conference ya Kibuye, Rév. Dr. Mutaganda Marcel avuga ko imitima yuzuye ubugome n’urwango ari yo yateye abitwaga ko basenga kwica bakanicisha abo basenganaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati” Abashumba kwari ukwishimira ko abantu babatijwe gusa. Kiriya cyabaye igipimo gikomeye. Bivuze ko ubutumwa bwiza buhindura imitima bwari butaragera muri bo“.
Yasabye abakirisito gukundana neza, bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Yakebuye abatekereza ko kwibuka bitareba amadini n’amatorero ,bavuga ko ari iby’abanyapolitiki, ko ari inshingano ya buri munyarwanda, abanyetorero bakaba bagomba kwibuka batabihatirwa.
Yashimiye byimazeyo Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside, akagarura ituze mu gihugu, amadini n’amatorero agashobora kwibuka.
Niyomugabo Thomas watanze ubuhamya yagaragaje uburyo Abatutsi b’iyari Komini Gisovu bagize akaga gakomeye cyane muri Jenoside, bagahungira mu Bisesero, bagahangana n’abicanyi, barimo n’abapolisi ba komini,abasirikare n’abajandarume bibwiraga ko babarinda.
Barabatwikira, barabasahura ku buryo n’uwarokotse yari asigaye iheruheru.

Niyomugabo Thomas watanze ubuhamya
Ati” Ibitero byabaye byinshi duteranira ahitwa kuri Gitwe, abana bato bagafata amabuye bakayegeranya ngo bahangane n’abo bicanyi. Aho kuri Gitwe ni ho abacu bashiriye n’ inka zacu barazitwara.”
Ati” Twabonye bimeze nabi duhungira mu Bisesero,ku Muyira. Tuhasanga abasaza bitwaga ba Birara Aminadabu, n’abandi, batwigisha guhangana n’abicanyi.“
Haje bisi ziturutse hirya no hino zikoreye interahamwe n’amasasu n’amagerenade, ziratumara hasigara mbarwa.
Ibihuru ni byo byari byarahindutse inzu zacu, twarahindutse aboro twari aborozi,bwira tuvuga ko budacya bwacya tukabona butari bwire, kugeza ubwo Twabonye Inkotanyi twari dutegereje, twizera gukira.
Ndashimira perezida Kagame wahagaritse Jenoside akanatangaza ko itazongera kuba ukundi,akaduha ihumure.”
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, nyuma yo kwihanganisha abarokotse, yashimiye Conference ya Kibuye uburyo yateguye iki gikorwa neza,ikanakizanamo umubare munini w’urubyiruko rw’abanyeshuri kumva ubutumwa butangwa, ko ari igikorwa cy’ ingirakamaro cyane n’abandi bakwigiraho.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste avuga Eliezer Niyitegeka wari Minisitiri w’itangazamakuru, Burugumesitiri Aloys Ndimbati na Alfred Musema wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Gisovu ari bo barimbuye Abatutsi b’iyari Komini Gisovu barimo n’abari bahungiye mu Bisesero.
Ati”Ni ingenzi cyane kuko uRwanda rw’ejo tururebera mu ndorerwamo y’abana babyirutse.”
Yagaye cyane abanyamadini n’amatorero bashoye abayoboke babo muri Jenoside,bamwe banayigiramo uruhare rwo kwica Abatutsi, aho yatanze ingero zirimo urw’ I Nyange aho uwari padiri mukuru, Seromba yabasenyeyeho Kiliziya.
Ku Mubuga, padiri mukuru yimye abakirisito amazi, Pasiteri Elizaphan Ntakirutimana wayoboraga itorero rw’Abadive ku Mugonero arica.Yavuze ko abicanyi ba Gisovu ari bo barimbuye Bisesero.
Ati” Aha hari abagabo beza,hari imiryango myiza. Ariko abaturage bahindutse abicanyi kubera ubuyobozi bubi,bica n’ababagabiye. Jenoside ntigasubire.”
Umuyobozi w’ Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie,na we yihanganishije abarokotse, anasaba abafungurwa bataha barangije ibihano byabo, kugira uruhare mu kwerekana aho bashyize imibiri y’abo bishe igashyingurwa mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie yashimiye itorero EMLR kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yanagize ati” Uyu ni umunsi wo guha icyubahiro abacu twambuwe n’urwango n’ ubugome bwagejeje kuri Jenoside. Birababaje cyane kubona mu mezi 3 gusa Abatutsi barenga miliyoni bicwa urw’agashinyaguro. Bavukijwe uburenganzira bwo kubaho badakabije inzozi zabo kandi uruhare rwabo rwari ingenzi cyane mu kubaka u Rwanda. Tuzahora tubibuka.”
Na we yashimiye EMLR yazanye urubyiruko rwinshi rw’abanyeshuri kwibuka, arusaba kwirinda uwagerageza wese kurushuka arushyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside,arusaba kwimakaza gahunda ya ndi umunyarwanda rukanahorana inzozi zo kugera ikirenge mu cya perezida Kagame.
Yasabye abakirisito gufatana urunana bakarwanya amacakubiri aho ava akagera.
Aha Gisovu hafite umwihariko ukomeye ujyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera abagabo 3, nk’uko Rebero.rw yabisobanuriwe na perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, ari bo Eliezer Niyitegeka wari Minisitiri w’ itangazamakuru wahakomokaga , Aloys Ndimbati wari Burugumesitiri wa Komini Gisovu na Alfred Musema wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Gisovu.

Urubyiruko rw’abanyeshuri rwasabwe kwima amatwi abashobora kurushuka
Ati” Eliezer Niyitegeka yoherejwe mu yari perefegitura ya Kibuye kurimbura Abatutsi,abigeraho kuko mu minsi 6 gusa Abatutsi b’iyari perefegitura ya Kibuye bari barimbutse, basigaye mu Bisesero gusa. Uyu mugabo yabigizemo uruhare cyane.”
Yongeyeho ati” Yari atuye ahitwa mu Gitabura, n’inzu ye iracyahari,tugasaba ko yaba ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside. Ahageze ahahurira n’abayobozi ba komini Gishyita barimo Burugumesitiri Aloys Ndimbati,bafatanya kurimbura Abatutsi.”
Akomeza avuga ko Alfred Musema wayoboraga uruganda rw’ icyayi rwa Gisovu, rwitorezwagamo interahamwe ziturutse impande nyinshi za perefegitura ya Kibuye.

Abayobozi baje kwifatanya n’itorero EMLR Conference ya Kibuye kwibuka
Ati” Mu Karere kose ka Karongi, Umurenge wa Twumba ni wo wonyine utagira umurinzi w’igihango.Ni uko habereye ubugome bukabije ku buryo habuze n’umwe muzima ugira abo arengera.”
Muri iki gikorwa cyo kwibuka, abakirisito b’iyi Conference baremeye bagenzi babo 2, Niyomugabo Thomas na Harelimana Jean barokotse, amatungo magufi n’ibiribwa.
@Rebero.rw

Dukomeze kwibuka twiyubaka
Dukomeze kwibuka twiyubaka bavandimwe
Dukomeze kwibuka twiyubaka bavandimwe, igihugu turagana aheza