Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ikomeje gushyira imbaraga mu ngamba zo gukumira no kwitegura icyorezo cya Ebola, nubwo kugeza ubu nta murwayi uragaragara mu Rwanda ndetse n’iyo ndwara ikaba itaragera mu gihugu.
Ibi bikorwa biri mu rwego rwo gukaza ubwirinzi no kurinda ubuzima bw’abaturage, cyane cyane mu gihe ibihugu bimwe byo mu karere bikomeje guhangana n’icyorezo cya Ebola cyagiye kigaragara mu bihe bitandukanye.

Mu ngamba Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho harimo kongera ubushobozi bwo gukurikirana indwara zishobora kwandura vuba, guhugura abakozi b’ubuzima ku buryo bwo gutahura no kwita ku bakekwaho Ebola, ndetse no gukomeza ubukangurambaga bugamije gufasha abaturage kumenya uburyo bwo kwirinda.
Hari kandi gukomeza gukurikiranwa abinjira n’abasohoka ku mipaka no ku bibuga by’indege, hagamijwe gutahura hakiri kare umuntu wese waba agaragaza ibimenyetso bikekwa ko bifitanye isano na Ebola.
Abashinzwe ubuzima bavuga ko kwitegura hakiri kare ari ingenzi mu guhangana n’icyorezo icyo ari cyo cyose, kuko bifasha igihugu kugira ubushobozi bwo guhita gifata ingamba igihe habayeho ikibazo.
Ebola ni indwara yandura cyane ishobora kwica iyo itavuwe cyangwa ngo hafatwe ingamba zo kuyikumira hakiri kare. Yandurira mu guhura n’amaraso, amatembabuzi cyangwa ibindi bisohoka ku muntu cyangwa inyamaswa yanduye.
Minisiteri y’Ubuzima irahamagarira abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza y’isuku, kwihutira kwivuza igihe bagaragaje ibimenyetso bidasanzwe no gutanga amakuru ku nzego z’ubuzima igihe babonye umuntu ukekwaho uburwayi bukomeye bwandura.
Nubwo nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda kugeza ubu, inzego z’ubuzima zivuga ko gukomeza kwitegura ari bumwe mu buryo bwiza bwo kurinda abaturage no gukomeza kubungabunga umutekano w’ubuzima rusange.
@Rebero.rw
