U Rwanda rwongeye kwerekana ubuhangange mu mukino wa Kung-fu Wushu nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu byiciro bya Taolu na Sanda mu Irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri rushanwa ryahuje amakipe aturutse mu bihugu bitandukanye byo mu karere no hanze yako, rikaba risanzwe rifungura gahunda y’amarushanwa akomeye ategurwa buri mwaka muri uyu mukino.
Kenya yatakaje umwanya wa kabiri
Mu bihugu byitabiriye iri rushanwa, Tanzaniya ni yo yagaragaje kuzamuka gukomeye nyuma yo gufata umwanya wa kabiri wari usanzwe ufitwe na Kenya mu marushanwa yabanje.
Kenya, yari isanzwe iza mu myanya ya mbere, ntiyabashije kugumana uwo mwanya muri iri rushanwa, ibintu byerekana ko urwego rw’amarushanwa rukomeje kuzamuka mu karere.
Ku ruhande rwa Uganda, yo yakomeje umuco wayo wo kuguma ku mwanya wa gatatu, umwanya isa n’iyamaze kumenyeraho mu marushanwa menshi aheruka, nubwo yagaragaje imbaraga mu mikino itandukanye.
Irushanwa rifite ubutumwa bwihariye
Uretse guhatanira ibikombe n’imidali, iri rushanwa rifite intego yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza guha urubyiruko ubutumwa bwo kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubudaheranwa.

Abitabiriye baturutse mu bihugu bitandukanye bagaragaje ko iri rushanwa ribafasha kumenya amateka y’u Rwanda no gusobanukirwa n’ingaruka za Jenoside, bikabashishikariza kurwanya ingengabitekerezo yayo aho bari hose.
Icyizere ku Rwanda
Intsinzi y’u Rwanda muri Taolu na Sanda ikomeje kugaragaza iterambere rya Kung-fu Wushu mu gihugu, aho abakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.
Mu gihe hasigaye gutegurwa andi marushanwa ateganyijwe muri uyu mwaka, amaso yose arareba niba u Rwanda ruzakomeza uyu muvuduko cyangwa niba ibihugu birimo Tanzaniya na Kenya bizashaka uburyo bwo kwisubiza imyanya byatakaje.
Perezida wa Rwanda Kung-Fu Wushu Federation, Ishimwe Valens, yavuze ko iri rushanwa ridafite gusa intego yo guhatanira ibikombe, ahubwo rinagamije kuzamura impano z’abana bakiri bato kugira ngo bazabe abakinnyi b’ejo hazaza.

Yagize ati: “Iri rushanwa ni urubuga rwiza rwo gutahura no kuzamura impano z’abana bafite hagati y’imyaka 4 na 16. Dufite irushanwa ryihariye ry’abato rigamije kubatoza hakiri kare no kubategurira kuzavamo abakinnyi bazahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.”
Yakomeje avuga ko gushyira imbaraga mu bana ari imwe mu nkingi z’iterambere rya Kung-Fu Wushu mu Rwanda, kuko bifasha kubaka abazatanga umusaruro mu myaka iri imbere.
Ishimwe yavuze kandi ko uko umwaka utashye umubare w’abana bitabira uyu mukino ugenda wiyongera, ibintu agaragaza nk’ikimenyetso cy’uko Kung-Fu Wushu ikomeje kwamamara mu Rwanda.

Yongeyeho ko nyuma y’iri rushanwa ryo kwibuka, hazakurikiraho andi marushanwa ateganyijwe muri gahunda y’umwaka, harimo n’ayahariwe abana n’urubyiruko, mu rwego rwo gukomeza kubafasha gukura mu mukino no kongera ubunararibonye.
Abato bitwaye neza muri aya marushanwa bagaragaje ko u Rwanda rufite icyizere cy’ejo hazaza muri Kung-Fu Wushu, aho bamwe muri bo batangiye kwerekana ubushobozi bushobora kuzabageza ku rwego mpuzamahanga mu myaka iri imbere.
@Rebero.rw
