Abajyanama b'Ubuzima batanga ikinini cy'inzoka cyo kubarinda indwara
Urugaga Nyarwanda rw’Imiryango Itari iya Leta Ishinzwe Kurwanya Icyorezo cya Sida, Guteza Imbere Ubuzima no Guharanira Uburenganzira bwa Muntu (Rwanda NGO Forum), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), bakomeje ubukangurambaga bugamije kurandura indwara zititaweho no kwimakaza isuku n’isukura mu turere twa Bugesera na Ruhango.
Ubu bukangurambaga buri gukorwa mu rwego rwo kongerera abaturage ubumenyi ku ndwara zititaweho (Neglected Tropical Diseases – NTDs), zirimo iziterwa n’umwanda n’isuku nke, ndetse no kubashishikariza kugira uruhare mu bikorwa byo kuzirinda no kuzirandura.
Abaturage bo mu turere twa Bugesera na Ruhango bahabwa ubutumwa bwibanda ku kamaro ko gukoresha amazi meza, gukaraba intoki hakoreshejwe amazi n’isabune, gukoresha ubwiherero bujuje ibisabwa no kubungabunga isuku y’ingo n’iy’aho batuye. Ibi bikorwa bifatwa nk’inkingi ya mwamba mu gukumira indwara zititaweho zikigaragara mu bice bimwe by’igihugu.

Dr Albert Tuyishime, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurinda no gukumira indwara muri RBC
RBC igaragaza ko kurwanya izi ndwara bidashingiye gusa ku gutanga imiti, ahubwo ko bisaba guhindura imyitwarire no kwimakaza umuco w’isuku n’isukura. Iki kigo kivuga ko ubufatanye bw’abaturage, inzego z’ibanze, abajyanama b’ubuzima n’imiryango itari iya Leta bufite uruhare runini mu kugera ku ntego yo kuzirandura.
Abahagarariye Rwanda NGO Forum bavuga ko ubu bukangurambaga bugamije gufasha abaturage gusobanukirwa neza uko izi ndwara zandura n’uburyo bwo kuzirinda, bityo bakagira uruhare rufatika mu kubaka umuryango ufite ubuzima bwiza.
Mu bikorwa biri gukorerwa mu mirenge itandukanye yo muri Bugesera na Ruhango, abaturage bahabwa ibiganiro by’ubukangurambaga, bagasobanurirwa uburyo bwo kubungabunga isuku y’ibidukikije no kwirinda ibikorwa bishobora guteza ikwirakwira ry’indwara.
Abaturage bitabira ubu bukangurambaga bavuga ko bubafasha kurushaho kumenya uruhare rwabo mu gukumira indwara ziterwa n’umwanda, bityo bakiyemeza gushyira mu bikorwa inama bahabwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Rwanda NGO Forum na RBC bavuga ko gukomeza kwegera abaturage ari imwe mu ngamba zizafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kurandura indwara zititaweho no guteza imbere ubuzima rusange, binyuze mu kwimakaza isuku n’isukura ndetse no gukomeza ubukangurambaga bugera kuri bose.
Izi gahunda kandi ziri mu murongo wa politiki y’u Rwanda yo guteza imbere ubuzima bw’abaturage no kugabanya indwara zishobora kwirindwa binyuze mu isuku, isukura n’imibereho myiza.

Dr. Mukagatare Isabelle avuga ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guhashya indwara zititaweho uko bikwiye binyuze mu gutanga ibinini by’inzoka, kuzamura isuku n’isukura
Bamwe bavuga ko mbere batari bazi ko indwara zimwe na zimwe zishobora guterwa n’umwanda wo mu ngo no mu bidukikije, ariko ko nyuma y’ibiganiro bahawe basobanukiwe akamaro ko gukoresha amazi meza, gukaraba intoki n’isabune no gukoresha ubwiherero neza.
Umuturage wo mu Murenge wa Kinazi yagize ati: “Twamenye ko kugira isuku mu rugo no mu gikari bidufasha kwirinda indwara nyinshi. Ubu twiyemeje gukomeza kubungabunga isuku no gukoresha ubwiherero uko bikwiye kugira ngo turinde ubuzima bw’imiryango yacu.”
Undi muturage yavuze ko ubukangurambaga bwatumye abaturage barushaho kugira uruhare mu bikorwa by’isuku rusange no kwita ku bidukikije bibakikije.
Ati: “Iyo twita ku isuku y’aho dutuye, tugabanya ibyago byo kwandura indwara zitandukanye. Twifuza ko ubu bukangurambaga bwakomeza kugira ngo abaturage bose bagere ku makuru ahagije.”
Abaturage kandi bagaragaza ko hakiri bamwe bakeneye gukomeza kwegerwa no kwigishwa ku bijyanye n’isuku n’isukura, ariko bakemeza ko hari impinduka zigaragara mu myitwarire y’abantu nyuma y’ubukangurambaga buri gutangwa.
Basanga ubufatanye bw’inzego z’ubuzima, imiryango itari iya Leta n’abaturage ubwabo ari ingenzi kugira ngo indwara zititaweho zirandurwe burundu kandi isuku n’isukura bibe umuco uranga buri rugo.
@Rebero.rw
