Kuri uyu wa Gatatu, Imiryango Bamporeze na Plan International Rwanda yahurije mu nama nyunguranabitekerezo abafatanyabikorwa batandukanye, abahagarariye inzego za Leta, imiryango itari iya Leta n’abakora mu rwego rw’ikoranabuhanga, mu rwego rw’isuzuma ryihuse ry’imiterere y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryifashisha ikoranabuhanga (Technology-Facilitated Gender-Based Violence – TFGBV).
Iyi nama yabereye i Kigali igamije kungurana ibitekerezo ku buryo iri hohoterwa rigenda rifata indi ntera binyuze ku mbuga nkoranyambaga no ku bindi bikoresho by’ikoranabuhanga, hagamijwe kumenya uko rihagaze, ingaruka rigira ku bahohoterwa ndetse n’ingamba zafatwa mu kurikumira.
Abitabiriye bagaragaje ko iterambere ry’ikoranabuhanga ryazanye amahirwe menshi mu itumanaho no mu iterambere rusange, ariko rikaba ryanabaye inzira ikoreshwa mu bikorwa by’ihohoterwa birimo gutoteza abantu ku mbuga nkoranyambaga, gukwirakwiza amakuru cyangwa amashusho y’umuntu atabitangiye uburenganzira, gutera ubwoba no gukoresha amagambo asesereza cyane cyane abagore n’abakobwa.

Abanyamwuga mu itangazamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga (influencers), bitabiriye iyi nama bagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, iz’ubutabera, abatanga serivisi z’ikoranabuhanga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kugira ngo hakumirwe kandi hafatwe ingamba zihamye zo kurwanya iri hohoterwa.
Abateguye iyi nama bavuga ko ibyavuye muri iri suzuma bizafasha mu gutegura ingamba n’ikorwa rya gahunda zigamije kurinda abakoresha ikoranabuhanga, by’umwihariko abagore n’abakobwa, no kongera ubukangurambaga ku ikoreshwa ryaryo mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Iri suzuma rikorwa mu gihe ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikomeje kwiyongera mu Rwanda no ku Isi hose, bikaba bisaba ko n’ingamba zo kurwanya ihohoterwa rikorwa hifashishijwe iryo koranabuhanga zijyana n’igihe.

Muri ibi biganiro, hibanzwe ku kumenya uko iri hohoterwa rihagaze, ingaruka rigira ku bahohoterwa ndetse n’uruhare rw’itangazamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’imiryango itegamiye kuri Leta mu kurikumira no kurwanya amakuru ashobora guteza ihohoterwa.
Abateguye iyi gahunda bagaragaje ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye ari ingenzi mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryifashisha ikoranabuhanga, cyane cyane binyuze mu bukangurambaga, uburezi bwifashisha ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere uburyo bworohereza abahohotewe gutanga amakuru no kubona ubutabera.
@Rebero.rw
