Mu minsi iri imbere ahari ibishanga abantu bamenaga imyanda haraza kuba ari ahantu ho gusohokera no kuhafatira amafoto kubarushinze
Mu myaka myinshi ishize, ibishanga bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali byagiye bihura n’igitutu gikomeye cyatewe n’ibikorwa bya muntu birimo kubyubakamo, kubihingamo no kubikoresha mu buryo butajyanye n’amategeko. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku rusobe rw’ibinyabuzima ndetse no ku bushobozi bwabyo bwo gutanga serivisi z’ingenzi ku baturage n’ibidukikije.
Abahanga mu bidukikije bagaragaza ko ibishanga atari ubutaka busanzwe, ahubwo ari umutungo kamere ufite uruhare rukomeye mu kubungabunga amazi, kurengera ibinyabuzima no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Mu rwego rwo gusubiza ibishanga ubuzima, ibikorwa byo kubivugurura no kubisubiza imiterere kamere birimo gushyirwa imbere. Ibishanga byavuguruwe bifasha kongera kubika no kuyungurura amazi, bigatuma umutungo w’amazi urushaho kurindwa no kuboneka mu buryo burambye.

Inzira z’abanyamaguru zizajya zibafasha gutembera muri ibyo bishanga bafata umwuka mwiza
Byongeye kandi, ibishanga bikora nk’inkingi karemano zikumira imyuzure. Iyo amazi y’imvura yabaye menshi, bibasha kuyakira no kuyarekura buhoro buhoro, bikagabanya umuvuduko wayo no kurinda ibikorwa remezo, imitungo n’ubuzima bw’abaturage.
Uretse kurinda amazi no gukumira imyuzure, ibishanga binatanga ubuhungiro ku nyamaswa n’ibimera bitandukanye, bityo bikagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere uburinganire bw’ibidukikije.

Mu gishanga cy’Urugezi uhasanga urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye kandi ubona ko bifitiye akamaro iki gishanga
Impuguke zisaba ko abaturage bakomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibishanga, birinda ibikorwa byose bishobora kubyangiza, kuko kubirengera ari ugushora imari mu mutekano w’ibidukikije n’iterambere rirambye ry’Umujyi wa Kigali n’Igihugu muri rusange.
@Rebero.rw
