Urugamba rwo guhatanira igikombe cya CECAFA Kagame Cup ruratangira kuri uyu wa Gatanu, aho ikipe ya APR FC yiteguye kwinjira muri iri rushanwa ifite intego yo kongera kwegukana igikombe.
Mu rwego rwo gukangurira abafana kuyishyigikira, Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, General Mubarakh K. Muganga, yavuze ko ubuyobozi bwakoze ibishoboka byose mu kubaka ikipe ikomeye, businyisha abakinnyi bafite ubunararibonye n’impano zitezweho kuzamura urwego rw’imikinire.

Yagize ati: “APR FC yabaguriye abakinnyi bakomeye. Igisigaye ni ahanyu bakunzi ba APR FC. Igikombe kigomba gusanga ibindi aho bibitse.”
General Mubarakh K. Muganga yasabye abafana kuzitabira ari benshi umukino wa mbere uzakinwa kuri uyu wa Gatanu, agaragaza ko ubufasha bwabo buzaba ingenzi mu rugendo rwo guhatanira igikombe cya CECAFA Kagame Cup.
Yanatangaje ko abafana bazagura amatike y’umukino wo kuri uyu wa Gatanu bakwiye kuyabika neza, kuko ayo matike azabafasha mu yindi mikino APR FC izakira.

Abafana ba APR FC baragirwa inama yo kubita itike yo kuwa gatanu kuko izakoreshwa muyindi mikino (Ifoto Rwanda Magazine)
Ati: “Muzayabike neza kuko mu mikino yindi tuzakira azabahesha uburenganzira bwo kuyakoresha muyinjiriraho, haba mu mikino ya CAF Champions League cyangwa se iya BK Pro League.”
Aya magambo aje mu gihe APR FC yinjiye muri CECAFA Kagame Cup ifite icyizere cyo kwitwara neza, nyuma yo kwiyubaka ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi. Abafana na bo baritezweho kuba umukinnyi wa 12, bakuzuza Sitade bagashyigikira ikipe yabo mu rugendo rwo gushaka igikombe.
@Rebero.rw
