Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri, abaturage bishimiye intambwe yatewe na HABIMANA Samuel, usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu, nyuma yo gusoza amasomo ye ya Kaminuza.
Iyi ntsinzi yakiriwe nk’ikimenyetso cy’uko kwiga bidaterwa n’imyaka cyangwa inshingano umuntu afite, ahubwo bishingira ku bushake, umuhate n’icyerekezo cyo kwiteza imbere.

Ubwo umufasha we (Madame) yamushyikirizaga indabyo zuko asoje neza anishimira intambwe ateye
N’ubwo yari asanzwe afite inshingano zo kuyobora abaturage ku rwego rw’Umudugudu, HABIMANA Samuel yakomeje guhuza akazi no kwiga kugeza asoje amasomo ye ya Kaminuza, agaragaza ko bishoboka guhuza inshingano n’iterambere ry’umuntu ku giti cye.
Abaturage n’abamuzi bamushimira ubutwari, kwihangana n’umuhate byamuranze, bavuga ko ari urugero rwiza ku rubyiruko n’abandi bayobozi, by’umwihariko abumva ko imyaka cyangwa akazi ari inzitizi zo gukomeza amashuri.
Bamwe bagaragaza ko kuba umuyobozi akomeza kwiyungura ubumenyi ari inyungu ku baturage ayobora, kuko bimutera kurushaho kunoza imikorere no gutanga serivisi zinoze.

HABIMANA Samuel ubwo yari imbere yabamukurikiranye ubwo yandikaga igitabo arimo asobanura ibyo yize yanakozemo igitabo
Ubutumwa butangwa n’iyi ntambwe ni uko kwiga ari urugendo rudafite iherezo, kandi ko umuntu ashobora gukomeza kwiyubaka mu bumenyi igihe cyose abishaka.
Isozwa ry’amasomo ya HABIMANA Samuel rikomeje gushimirwa n’abatari bake, bamwifuriza gukomeza gukoresha ubumenyi yungutse mu guteza imbere abaturage no kubabera umuyobozi urangwa n’indangagaciro, ubunyamwuga n’icyerekezo cy’iterambere.
@Rebero.rw
