Iran yavuze ko muri Bahrain yibasiye ikigo cya gisirikare cya Sheikh Isa Air Base
Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Iran bwatangaje ko bwagabye igitero gishya hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones), bugamije kwibasira ibirindiro by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika biherereye muri Bahrain na Jordan.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Iran, Mehr, iki gitero cyibanze ku bikorwa bya gisirikare n’ibikorwaremezo bifasha ingabo za Amerika muri ibyo bihugu byombi.
Iran yavuze ko muri Bahrain yibasiye ikigo cya gisirikare cya Sheikh Isa Air Base, aho ngo yibanze ku bubiko bw’ibikomoka kuri peteroli, ububiko bw’ibikoresho bya gisirikare ndetse n’aho abasirikare bacumbitse.

Ni mu gihe kandi yatangaje ko muri Jordan yibasiye ikigo cya Muwaffaq Salti Air Base (Al-Azraq Air Base), ivuga ko yangije ibice birimo ububiko bw’indege za gisirikare, inyubako zikorerwamo ibikorwa byo kuzisana ndetse n’icumbi ry’abasirikare.
Iri tangazo rije mu gihe amakimbirane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje gufata indi ntera, aho impande zombi zikomeje gushinjanya ibikorwa by’ubushotoranyi n’ibitero ku nyungu za buri ruhande mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n’igisirikare cya Amerika cyangwa ubuyobozi bwa Bahrain na Jordan ryemeza cyangwa rihakana ibyatangajwe na Iran, ndetse ntiharamenyekana niba ibyo bitero byateje ibyangiritse cyangwa byahitanye abantu.
Abasesenguzi bavuga ko niba ibi birego byemezwa, bishobora kurushaho kongera umwuka mubi mu karere no gushyira igitutu ku mibanire ya Iran n’ibihugu bishyigikiwe na Amerika.
@Rebero.rw
