Perezida Pavel yagaragaye mu mpera z'icyumweru gishize mu isiganwa rya Formula 1 Grand Prix ryabereye muri Hongirie
Mu gihe abayobozi benshi b’ibihugu bakunze gukoresha ibiruhuko byabo batembera cyangwa baruhukira ahantu nyaburanga, Perezida wa Repubulika ya Tchèque, Petr Pavel, we yahisemo kubyaza umusaruro impano n’ishyaka afitiye gufotora, agaragara ku bibuga by’amasiganwa y’imodoka afata amafoto nk’umufotozi wabigize umwuga.
Perezida Pavel yagaragaye mu mpera z’icyumweru gishize mu isiganwa rya Formula 1 Grand Prix ryabereye muri Hongirie, yitwaje kamera yabugenewe afata amafoto y’imodoka n’abasiganwa, ibintu byongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru.
Nubwo ari Umukuru w’Igihugu, Pavel ntabwo akora uyu mwuga agamije kuwubyaza amafaranga cyangwa kwamamaza ibikorwa bye, ahubwo awukora kubera urukundo afitiye siporo y’imodoka no gufotora.

Si ubwa mbere agaragaje ubu buhanga. Mbere yo gutorerwa kuyobora Repubulika ya Tchèque mu mwaka wa 2023, yari asanzwe akunda gufotora ibikorwa bitandukanye, by’umwihariko amasiganwa y’imodoka.
Mu mwaka wa 2025, amafoto yafashe mu irushanwa rikomeye rya Dakar Rally yaje no kumurikirwa mu Nzu Ndangamurage y’Ikoranabuhanga ya Prague, ibintu byashimangiye ko impano ye itagarukira ku rwego rw’ubusabane ahubwo ifite n’agaciro mu rwego rw’ubuhanzi n’amateka.

Abasesenguzi bavuga ko imyitwarire ya Pavel igaragaza ko n’abayobozi bakuru bashobora gukomeza gukora ibyo bakunda mu gihe cyabo bwite, igihe bitabangamiye inshingano zabo.
Kugaragara kwe muri Formula 1 afotora nk’umunyamwuga byashimwe na benshi, bavuga ko ari urugero rw’uko umuntu ashobora gukomeza gukurikira inzozi n’impano ze n’ubwo yaba ageze ku rwego rwo hejuru mu buyobozi bw’igihugu.
@Rebero.rw
