Abakunzi ba Rayon Sports baraye bafunze umuhanda uva kuri Kigali Pele Stadium werekeza mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’uko ikipe yabo itsinze Tusker FC yo muri Kenya igitego 1-0 mu mukino wa kabiri w’amatsinda wa CECAFA Kagame Cup 2026.
Ubwinshi bw’abafana bishimiraga intsinzi bwatumye urujya n’uruza ruhagarara mu gihe gito, kugeza ubwo Polisi y’u Rwanda ihageze igafasha kongera gufungura umuhanda no koroshya urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abanyamaguru.
Iyi ntsinzi yahaye Rayon Sports amanota y’ingenzi mu rugamba rwo gushaka itike ya 1/2 cy’irangiza. Kuri ubu isigaje umukino umwe uzayihuza na Al Hilal yo muri Sudani.
Mu buryo bw’imibare, Rayon Sports irasabwa nibura kunganya uwo mukino kugira ngo yongere amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira.

Amategeko y’iri rushanwa ateganya ko ikipe ya mbere muri buri tsinda ihita ikatisha itike ya 1/2 cy’irangiza, ikiyongeraho indi kipe imwe izaba yarabaye iya kabiri ariko ikarusha izindi zo mu yandi matsinda umusaruro mwiza.
Ibi bisobanuye ko umukino wa Al Hilal uzaba ari uw’ingenzi cyane kuri Rayon Sports, kuko kunganya byayifasha gukomeza urugendo rwayo muri CECAFA Kagame Cup no gukomeza guhatanira igikombe.
Nyuma y’intsinzi ya Tusker FC, abafana ba Rayon Sports bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, baririmba, babyina ndetse bamwe bafunga umuhanda mu gihe gito, mbere y’uko inzego z’umutekano zibasaba kuwufungura kugira ngo ubuzima busubire mu buryo.
@Rebero.rw
