Nyuma y’aho Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza impungenge ku kibazo cy’ikwirakwira ry’inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge, cyane cyane mu rubyiruko, habaye inama yahuje inzego zitandukanye za Leta n’iz’umutekano hagamijwe gukomeza ingamba zo kubikumira.
Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda i Kacyiru, ihuza abayobozi bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi n’Umutekano (NISS), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), hamwe n’abahagarariye Minisiteri zitandukanye.

Amakuru yatangajwe agaragaza ko inama yibanze ku gusuzuma uko ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ry’inzoga gikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, ndetse no kurebera hamwe ingamba nshya zo gukaza ibikorwa byo kubikumira no kubirwanya.
Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga mu rubyiruko ari kimwe mu bibazo bishobora kudindiza iterambere ry’igihugu, asaba urubyiruko kubyirinda no guhitamo ibikorwa bibafitiye akamaro.

Mu butumwa bugamije ubukangurambaga, urubyiruko rusabwa kwirinda kunywa inzoga mu buryo bukabije no kwitandukanya n’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi bitemewe n’amategeko, kuko bigira ingaruka ku buzima, ku mutekano no ku mibereho rusange.
Abayobozi banateganya gukomeza ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye hagamijwe gukaza ubugenzuzi, gukumira icuruzwa n’ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge, ndetse no gukomeza ubukangurambaga bugenewe abaturage.

@Rebero.rw
