Umusore w’imyaka 27 wo mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore w’imyaka 25 wigurishaga, nyuma yo kumuniga.
Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026, mu Mudugudu wa Gasogororo, Akagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko ukekwaho icyaha n’uwishwe bari kumwe mbere y’uko amakimbirane avuka, bikekwa ko ari bwo uyu mugore yanizwe kugeza ashizemo umwuka.
Abaturage bakaba batabaje inzego z’umutekano kugirango zifate ukekwaho icyaha cyo kwica, kuko umuturage wabibonye yahise ashyira ingufuri ku muryango inyuma ubundi baratabaza.

Bimwe mubyatangajwe ni uko ngo nyakwigendera yasabye uwo mugabo ko yasohoka akagenda kuko nta mafaranga yarafite bityo batararana atamwishyuye uwo mugabo aranga ari naho havuye amakimbirane ndetse nuryo rupfu.
Abaturage bakomeje gusabira uwari umugabowe Amza ko yafungurwa kuko ari mu kigo cy’inzererezi kugira ngo aze yite kumwana babyaranye wari ufite amezi atatu, uyu Amza akaba afungiye Karubamba.
Nyuma y’ibyabaye, inzego z’umutekano zahise zitabara, zita muri yombi uwo musore w’imyaka 27 kugira ngo akorweho iperereza.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje.
Inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye ubu bwicanyi n’uko bwakozwe, mbere y’uko dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
Polisi n’izindi nzego zibishinzwe zirasaba abaturage gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’amategeko no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.
@Rebero.rw
