Umwarimu w’ururimi rw’amarenga akaba n’umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Dushimimana Yves, yavuze ko nubwo abantu benshi bagaragaza ubushake bwo kwiga ururimi rw’amarenga, hakiri imbogamizi zikomeye zituruka ku mubare muto w’amashuri arwigisha.
Yabitangaje agaragaza ko ururimi rw’amarenga ari ingenzi mu koroshya itumanaho hagati y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’abandi baturage, ariko amahirwe yo kurwiga akiri make kubera ko ibigo bitanga ayo masomo bitaragera henshi mu gihugu.
Dushimimana yavuze ko uko abantu bagenda basobanukirwa akamaro k’ururimi rw’amarenga, ari na ko umubare w’abifuza kurwiga ugenda wiyongera. Icyakora, ngo benshi babura aho barwigira cyangwa bagahura n’ikibazo cy’intera ndende bagomba gukora kugira ngo babone amahugurwa.
Yagaragaje ko kongera amashuri n’ibigo byigisha ururimi rw’amarenga byafasha abantu benshi kurwiga, bikanoza itumanaho n’itangwa rya serivisi ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Yavuze kandi ko ururimi rw’amarenga rutagirira akamaro abafite ubumuga gusa, ahubwo ko ari ubumenyi bwafasha abarimu, abakora kwa muganga, abapolisi, abakora mu nkiko, abatanga serivisi n’abandi bahura n’abaturage batandukanye mu kazi ka buri munsi.
Dushimimana yasabye inzego zitandukanye gushyigikira gahunda zo kwigisha ururimi rw’amarenga no kongera amahugurwa arwibandaho, kugira ngo abantu benshi babashe kurwiga, bityo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babone serivisi zibageraho bitabagoye.
Yashimangiye ko kubaka sosiyete idaheza bisaba ko ururimi rw’amarenga rurushaho kumenyekana no kwigishwa, kuko ari imwe mu nzira z’ingenzi zituma abantu bose bagira amahirwe angana yo kuvugana no kubona serivisi.
@Rebero.rw
