Abayobozi b’amakoperative akorera mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko imwe mu mbogamizi zikomeje kudindiza iterambere ryayo ari imiyoborere mibi, iganisha ku micungire idahwitse y’umutungo no guhomba kwa zimwe muri ayo makoperative.
Ibi babigarutseho mu biganiro byahuje abayobozi b’amakoperative n’inzego zibishinzwe, aho bagaragaje ko hari abayobozi badakurikiza amahame y’imiyoborere myiza, bikagira ingaruka ku mikorere n’iterambere ry’amakoperative bayobora.
Bagaragaje ko usanga hari ibibazo birimo imicungire mibi y’umutungo, kubura igenamigambi rifatika, kutubahiriza amategeko agenga amakoperative ndetse no kutagira igenzura rihagije, ibintu bituma hari amakoperative agwa mu bihombo.
Mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA) cyatangaje ko cyashyizeho ingamba zigamije kunoza imikorere y’amakoperative no gukumira ibihombo bikomeje kugaragara.
RCA yavuze ko muri izo ngamba harimo kongera umubare w’abagenzuzi b’amakoperative, barimo n’abagenzuzi bigenga, kugira ngo hakorwe igenzura rinoze kandi ritange ishusho nyayo y’imikorere y’amakoperative.

Iki kigo cyasobanuye ko kongera abagenzuzi bizafasha gutahura hakiri kare ibibazo bishobora guteza ibihombo, gukurikirana imicungire y’umutungo no gukomeza kubaka umuco w’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu bayobozi b’amakoperative.
Cyavuze kandi ko kizakomeza guhugura abayobozi b’amakoperative ku miyoborere myiza, imicungire y’umutungo n’imikoreshereze inoze y’amafaranga, hagamijwe kongera ubushobozi bwabo no guteza imbere amakoperative.
Abayobozi b’amakoperative basabye ko igenzura ryakongerwa ndetse n’amahugurwa akitabwaho, bavuga ko bizafasha gukumira amakosa akunze kugaragara no kongera icyizere cy’abanyamuryango n’abafatanyabikorwa.
Amakoperative akomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’igihugu, ari na yo mpamvu kunoza imiyoborere yayo bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kuyafasha gukora neza no kugera ku ntego zayo.
@Rebero.rw
