Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) n’abafatanyabikorwa bacyo bibukije ababyeyi n’abaturage akamaro ko gusuzumisha abana amatwi no kumva hakiri kare, kuko ibibazo byo kutumva bishobora kuvurwa cyangwa bigakumirwa iyo bitahuwe hakiri kare.

Ubu butumwa bwatanzwe mu gikorwa cyabereye i Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku buzima bw’amatwi no kumva.
Muri iki gikorwa, abaturage basobanuriwe uburyo bwo kwirinda ibibazo bishobora gutera abana kubura ubushobozi bwo kumva, ndetse banibutswa ko kwisuzumisha hakiri kare ari ingenzi mu gutahura ikibazo no gutangira ubuvuzi ku gihe.

Abana basanzwemo ibibazo byibasira amatwi barasuzumwe, bamwe bafashwa koza amatwi no kuvurwa ku buntu, mu rwego rwo kubafasha gukomeza kugira ubuzima bwiza bwo kumva.
Abashinzwe ubuzima bavuze ko ikibazo cyo kutumva ku mwana gishobora kugira ingaruka ku mikurire ye, cyane cyane ku bijyanye no kuvuga, kwiga no gusabana n’abandi. Ni yo mpamvu basaba ababyeyi kutategereza ko ikibazo gikomera mbere yo kujyana umwana kwa muganga.
Ubutumwa bwatanzwe muri iki gikorwa bwibanze ku gutahura hakiri kare no kwivuza ku gihe ibibazo bishobora gutera kutumva, ndetse no kwirinda ibintu bishobora kwangiza amatwi y’umwana.

RBC n’abafatanyabikorwa bayo basabye ko ubuzima bw’amatwi n’ubushobozi bwo kumva bihabwa umwanya ukwiye, kuko kurinda abana ibibazo byo kutumva ari ugufasha kubaka ahazaza habo heza.
Twese hamwe, turinde abana bacu uburwayi bwo kutumva, dusigasire ahazaza habo.
@Rebero.rw
