Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje amatariki y’imikino ibiri ibanza yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, bikaba bitangiye gutuma u Rwanda rutegura urugamba rwo gushaka umwanya muri iri rushanwa.
U Rwanda ruzaba rukeneye ubufatanye bw’inzego zose, cyane cyane Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), abakinnyi, abatoza ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru, kugira ngo Amavubi azitware neza muri iyi mikino yo gushaka itike.
Iyi gahunda ya CAF ije mu gihe hakenewe gutangira gutegura ikipe y’igihugu hakiri kare, haba mu bijyanye no guhamagara abakinnyi, kubategura no gushaka imikino ya gicuti yafasha umutoza kubona umwanya uhagije wo kubaka ikipe ihagaze neza.

Ikipe y’Igihugu ya Liberia izakina n’amavubi tariki ya 25 Nzeri 2026 kuri Stade Amahoro
Umutoza w’Amavubi asabwa gutangira hakiri kare gushaka amakipe yakina na yo imikino ya gicuti mu matariki ya mbere y’ukwezi gutaha, kugira ngo abakinnyi babone umwanya wo gukorana no kwitegura imikino y’amarushanwa.
Imikino ya gicuti ishobora kuba ingenzi mu gufasha umutoza gusuzuma abakinnyi, kugerageza imikinire itandukanye no kumenya abakinnyi bashobora kumufasha mu rugamba rwo gushaka itike ya AFCON 2027.
Ku ruhande rwa FERWAFA, gutegura neza iyi mikino birasaba ko gahunda yo kwitegura itangira hakiri kare, harimo gushaka amakipe akomeye yo gukina na yo no guteganya uburyo abakinnyi bazahurizwa hamwe.

Ikipe ya Cape Verde izakira amavubi tariki ya 29 Nzeri 2026 kuri Estadio Nacional de Cabo Verdo
Abanyarwanda na bo barasabwa gushyigikira Amavubi, kuko urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rusaba imbaraga zihuriweho n’abakinnyi, abatoza, FERWAFA n’abakunzi b’ikipe y’igihugu.
AFCON 2027 izaba ari amahirwe mashya ku Rwanda yo kongera kugerageza kwigaragaza ku rwego rw’umupira w’amaguru wa Afurika, ariko intsinzi ikazashingira ku myiteguro izakorwa mbere y’uko imikino itangira.
@Rebero.rw
