Jason Watson, umusirikare mukuru mu Ngabo zirwanira mu Kirere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye gufungwa nyuma y’iminsi mike agaragaye mu kiganiro na CNN anenga Perezida Donald Trump.
Watson yari yarafashwe bwa mbere muri Nyakanga 2026, nyuma yo gutangaza ko Perezida Trump akwiye gukurwa ku butegetsi binyuze mu buryo bwo kumweguza (impeachment).
Nyuma yo gufungurwa, Watson yongeye gufatwa n’inzego za gisirikare. Ingabo za Amerika zivuga ko ifungwa rye rishya ridafite aho rihuriye n’amagambo yavuze kuri Perezida Trump, ahubwo ko rishingiye ku birego by’imyitwarire mibi aregwa.
Ibi bibaye mu gihe Watson yari amaze kongera kuvugira mu ruhame, aho mu kiganiro yagiranye na CNN yakomeje kunenga imiyoborere ya Trump, ibintu byatumye inkuru ye ikomeza gukurikiranwa n’itangazamakuru muri Amerika.
Abahanga bakaba basesengura ko uyu Watson ashobora kuba yanga kujya ku rugamba aho Amerika irimo kurwana muri Iran, bityo nkumwe mu bashinzwe kurwanira mu kirere akaba adashaka gukomeza kwishora muri iyo ntambara maze ahitamo gutuka Trump
Ku ruhande rw’ingabo, haracyari gukorwa iperereza ku birego by’imyitwarire mibi aregwa, mu gihe ibisobanuro birambuye ku byaha ashinjwa ndetse n’igihe azamara afunze bitaratangazwa ku buryo burambuye.
Ifungwa rya Watson ryongeye guteza impaka ku bijyanye n’uburenganzira bw’abasirikare bo muri Amerika bwo gutanga ibitekerezo bya politiki, cyane cyane iyo bireba abayobozi bakuru b’igihugu.
Watson ashobora gukomeza gukurikiranwa mu rwego rwa gisirikare mu gihe inzego zibishinzwe zisuzuma ibirego bimushinjwa.
@Rebero.rw
