Abakinnyi ba Yei Joint Star FC yo muri Sudani y’Epfo
Abakinnyi ba Yei Joint Star FC yo muri Sudani y’Epfo na Denden FC yo muri Eritrea ni bo bafunguye imikino y’irushanwa ryo gushaka itike ya CAF Women’s Champions League CECAFA Qualifiers 2026, riri kubera i Kigali.
Umukino wa mbere w’iri rushanwa watangiriye kuri Kigali Pelé Stadium, aho aya makipe yombi ahuriye mu mukino witezweho gutangiza urugendo rw’amakipe ahatanira kubona itike yo guhagararira akarere ka CECAFA muri CAF Women’s Champions League.

Denden FC yo muri Eritrea yahuye nuruva gusenya
Igice cya mbere kikaba cyarangiye ari ibitego 3 bya Yei Joint Star FC yo muri Sudani y’Epfo mu gihe ikipe ya Denden FC yo muri Eritrea ikirimo kurwana no kwishyura kuko ubwo twakoraga iyi nkuru bari bageze ku munota wa 74 Luka Grace wagoye ikipe ya Denden FC yo muri Eritrea

Igitego cya 3 batereye kure umuzamu wa Denden FC akozeho arashya arekera mu izamu
Nyuma yuyu mukino harakurikiraho umukino uri buhuze Rayon Sport izaguhura ni kipe ya Mafunzo ya Tanzania umukino uza kuba utoroshye cyane kuko Rayon Sport ishaka gukora nkibyo basaza babo bakoze
Iri rushanwa rihuza amakipe y’abagore yo mu bihugu bigize akarere ka CECAFA, aho azahatanira umwanya uzayafasha gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cy’irushanwa rya CAF Women’s Champions League.
Kuba imikino yatangiriye i Kigali ni amahirwe ku Rwanda yo kwakira iri rushanwa rikomeye ry’umupira w’amaguru w’abagore, ndetse bikaba binatanga umwanya ku bakunzi b’uyu mukino gukurikirana imikino mpuzamahanga ibera kuri Kigali Pelé Stadium.

Yei Joint Star FC na Denden FC ni zo zabimburiye izindi mu kibuga, mu gihe andi makipe azakomeza gukina mu minsi iri imbere, hagamijwe kumenya ikipe izahagararira akarere ka CECAFA muri CAF Women’s Champions League.
@Rebero.rw
