U Rwanda ruri mu bihugu byifatanya n’Isi mu bikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwuka Mwiza, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Umwuka mwiza ku buzima, iterambere n’ahazaza harambye.”
Iyi nsanganyamatsiko ishimangira akamaro ko kugira umwuka mwiza ku buzima bw’abantu, iterambere ry’ubukungu ndetse no kubaka ahazaza harambye.
Mu butumwa bwo kwizihiza uyu munsi, hagaragajwe ko umwuka mwiza ari ingenzi ku buzima bwa muntu, ku bukungu ndetse n’ahazaza h’isi, bityo ko kurwanya ihumana ry’ikirere bisaba uruhare rwa buri wese.

Mbere y’ibirori by’umunsi mukuru w’igihugu biteganyijwe ku 11 Nzeri, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bizahuza abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage mu rwego rwo gukangurira abantu kurushaho gusobanukirwa akamaro ko kurinda umwuka duhumeka.
Ibi bikorwa bizibanda ku kuzamura imyumvire no gushishikariza abantu kugira uruhare mu bikorwa bigamije kugira umwuka mwiza, hagamijwe kugabanya ibikorwa bihumanya ikirere.
Umwuka uhumanye ufatwa nk’ikibazo gishobora kugira ingaruka ku buzima bwa muntu, mu gihe ibikorwa byo guteza imbere umwuka mwiza bifasha mu kubungabunga ubuzima, ibidukikije ndetse n’iterambere rirambye.

Abaturage n’abafatanyabikorwa barasabwa gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ihumana ry’ikirere, kuko kubungabunga umwuka mwiza bidakwiye kuba igikorwa cy’umunsi umwe, ahubwo bikaba inshingano ikorwa uyu munsi n’indi minsi yose.
Ubutumwa bugira buti: “Dufate ingamba zo kugira umwuka mwiza uyu munsi ndetse buri munsi!”
@Rebero.rw
