Mu Karere ka Rutsiro, kuri Paruwasi ya Sure mu Itorero Presbiteryeni mu Rwanda (EPR), habereye igikorwa cyo guha abaturage amatungo magufi agamije kubafasha guteza imbere imibereho yabo no kwita ku bana.
Muri iki gikorwa, imiryango ifite abana yahawe ihene 162, mu bufatanye hagati ya Paruwasi ya Sure, umuryango Compassion International ndetse n’abafatanyabikorwa b’umushinga RWA0550.
Iki gikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, ari kumwe na Pasiteri Heleluya Nduwayo, aho bashimangiye akamaro ko gufasha imiryango kubona ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Aya matungo yatanzwe nk’uburyo bwo gufasha imiryango kongera ubushobozi bw’ubukungu, kuko ubworozi bw’amatungo magufi bushobora gutanga ifumbire, inyama ndetse n’umusaruro ushobora kugurishwa, bityo umuryango ukabona ubushobozi bwo kwita ku mibereho yawo.
Abaturage bahawe ihene basabwe kuzifata neza, kuzorora mu buryo bwiza no kubyaza umusaruro amahirwe babonye, kugira ngo izi gahunda zibe umusingi wo kwagura ubworozi no gufasha n’indi miryango mu gihe kiri imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bukomeje gushishikariza abaturage gukoresha neza inkunga n’amahirwe bahabwa, bakayabyaza umusaruro mu rwego rwo guteza imbere imibereho yabo no kugira uruhare mu iterambere ry’akarere.
Igikorwa kandi kigaragaza uruhare rw’ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze, amadini n’amatorero ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta mu gushyigikira imiryango ifite abana no kubafasha kugira imibereho myiza.
@Rebero.rw
