Nyuma y’uko bimaze kugaragara hirya no hino mu gihugu ko hari abaturage binubira itinda rya serivisi z’ihererekanya ry’ubutaka mu Mirenge, ba Noteri bigenga bagera ku 145 bamaze hafi amezi 3 bemerewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka guha izo serivisi abaturage, urutonde rwabo rukaba rumaze ayo mezi yose muri Minisiteri y’ubutabera nta gisubizo, Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Mbonera Théophile yatanze icyumweru kimwe gusa kikaba cyacyemutse.
Ni ikibazo kidafitwe n’abo ba Noteri gusa, kinafitwe n’abaturage bakenera serivisi zijyanye n’ihererekanya ry’ubutaka, bavuga ko kibahangayikishije cyane nk’uko abaganiriye na Rebero.rw babivuze.
Mukamunana Marthe wo mu Karere ka Nyamasheke, Ati” Ubundi serivisi z’ihererekanya ry’ubutaka dukenera ku mu Mirenge akenshi ni izijyanye n’irishingiye ku bugure,impano, izungura n’ibyemezo by’inkiko. Kubera ko ushinzwe ubutaka uzitanga mu Murenge hari igihe yakira abantu benshi kandi aba avuga ko atari ko kazi aba akora konyine, azitanga iminsi mike mu cyumweru.”

Akomeza avuga ko ikindi gikomeye kurushaho ari uko aba babishinzwe mu Mirenge badakora mu mpera z’icyumweru kandi hari igihe abakenera izo serivisi, bitewe n’akazi bakora ari bwo baba bazikeneye, nyamara ibyo ba Noteri bigenga babikora.
Ati” Tubona ba Noteri bigenga bahawe ububasha bwo gutanga izo serivisi byarushaho kugenda neza,zikihuta,zikanarushaho kunoga.”
Turikumwe Aimable wo mu Karere ka Rusizi na we ati” Iki kibazo kiri mu gihugu hose kinamaze igihe kirekire kivugwa. Hari urutonde rwasohowe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka rwari ku mbuga nkoranyambaga batubwira ko iki kigo cyarushyikirije Minisiteri y’ubutabera ngo ibahe ubwo bubasha hagiye gushira amezi 3, twayobewe aho byaheze.”
Bamwe muri ba Noteri bigenga baganiriye na Rebero.rw kuri iki kibazo, bavuze ko gihari na Leta ikizi inazi ko kiremereye cyane, binatewe n’uko umubare wa ba Noteri bigenga bafasha muri iki kibazo mu gihugu ukiri muto Cyane, hari n’uturere twinshi tutagira n’umwe, bikadindiza cyane imitangire inoze y’izo serivisi n’ikiguzi cyazo kigakomeza guhanika.
Uyu ati” Kirazwi Cyane. Mu kugerageza kugikemura, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, ku wa 29 Kamena,uyu mwaka, cyasohoye urutonde rw’abanoteri 145 bigenga bujuje ibisabwa mu gukora ako kazi bari babisabye. Cyarushyikirije Minisiteri y’ubutabera na ba nyir’ubwite barabimenyeshwa, binajya ku mbuga nkoranyambaga,abaturage bizera ko bigiye gukemuka natwe turabyizera.”
Yarakomeje ati” Nubwo nta gihe ntarengwa icyo kigo cyashyizeho byagombye kuba byakemutse, twe twumvaga mu by’ukuri bikabije gutinda muri Minisiteri y’ubutabera bitari kurenza ukwezi tudasubijwe. Ubu amezi agiye kuba 3 dutegereje, amaso yaheze mu kirere.”

Undi ati” Minisiteri y’ubutabera nidukure mu gihirahiro abasubizwa basubizwe batangire bahe serivisi abaturage, kuko ni yo yemeza urwo rutonde kandi amezi hafi 3 rumaze ruryamyeyo mu by’ukuri ni menshi cyane.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera, Mbonera Théophile yabieje ko mu cyumweru kimwe gusa biba bikemutse.
Yabwiye Rebero.rw, ati” Biri hafi, byenda gusozwa. Aba bantu babanza kugenzurwa byimbitse bose, hakarebwa imikorere yabo ubu, uko buzuza inshingano zinyuranye zerekeye umwuga wabo, ubunyamwuga n’ubudakemwa mu kazi byabaranze mu gihe bamaze. Kumenya niba bakibarizwa aho bagaragaje ko bakorera, n’ibindi. Bitarenze icyumweru gitaha tubona ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka kizasubizwa.”
@Rebero.rw
