Mu gihe inama ya RE4SG iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu ikomeje kwibanda ku guteza imbere ingufu zisubira no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, sosiyete Tranzvolt New Energy Vehicle Co. Ltd ikorera mu Karere ka Kicukiro yatangaje ko yiteguye gutangira gutanga moto zikoresha amashanyarazi zizwi nka Neondriver.
Ku munsi wa kabiri w’iyi nama, twaganiriye na bamwe mu bakozi b’iyi sosiyete, basobanura ibyiza by’izi moto ndetse n’uko zishobora kugira uruhare mu kugabanya iyangirika ry’ikirere no guteza imbere ubwikorezi burengera ibidukikije.

Tuyisenge Ishimwe Thierry, ushinzwe ibikorwa muri Tranzvolt New Energy Vehicle Co. Ltd, yavuze ko kimwe mu by’ingenzi biranga izi moto ari uko zikoresha amashanyarazi, bityo ntizisohore imyuka ihumanya ikirere nk’iya moto zisanzwe zikoresha lisansi.
Yasobanuye ko iyo batiri yayo yuzuye neza, iyi moto ishobora kugenda intera igera kuri kilometero 145, ibintu bishobora gufasha abayikoresha kugabanya amafaranga basanzwe bakoresha mu kugura lisansi.
Aagira ati: “Izi moto zifite n’inyongera y’uko uyikoresha ashobora kuyishyiramo umuriro ari iwe, mu gihe afite uburyo bwo kuyicomeka ku mashanyarazi, bityo ntabe ngombwa ko buri gihe ajya kuri sitasiyo zishyirirwaho umuriro“.
Transvolt ivuga ko kandi iri gushaka uburyo izi moto zazagera ku bakiriya ku giciro kiboroheye. Ni muri urwo rwego ikomeje gukorana n’ibigo by’imari ndetse n’abikorera, kugira ngo hategurwe uburyo bwo gufasha abazifuza kuzitunga kubona uburyo bwo kuzishyura butabaremerera.
Abamotari barimo kuzikorera igeragezwa
Izi moto zimaze kugera mu Rwanda, aho bamwe mu bamotari bagiye bazikoresha mu rwego rwo kugerageza imikorere yazo no kureba niba zishobora guhangana n’imihanda ndetse n’imiterere y’ubwikorezi bwo mu Rwanda.

Iri geragezwa rigamije gutanga amakuru ku mikorere yazo mu buzima busanzwe, cyane cyane ku bijyanye n’intera zishobora kugenda, imbaraga za batiri ndetse n’uburyo zakwitwara mu mihanda itandukanye.
Nubwo izi moto zisanzwe zihari, Transvolt yatangaje ko biteganyijwe ko zizatangira guhabwa abakiriya guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2026.
Afurika irashaka gukoresha neza umutungo kamere ifite
Mu biganiro by’inama ya RE4SG, hanagarutswe ku mbogamizi Afurika ihura na zo mu guteza imbere ingufu zisubira.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko hakiri icyuho mu bijyanye no gukoresha neza umutungo kamere w’umugabane wa Afurika no kongera ubushobozi bwo kubyaza umusaruro amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.
Bavuga ko gukemura iki cyuho ari ingenzi mu guteza imbere inganda, ubwikorezi n’ibindi bikorwa by’ubukungu, ari na ko bigira uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa mu ngufu zisubira
Ku munsi wa kabiri w’inama ya RE4SG, abitabiriye ibiganiro bakomeje gushima ubufatanye hagati ya Afurika n’u Bushinwa mu guteza imbere ingufu zisubira.

Bagaragaje ko ubufatanye muri uru rwego bushobora gufasha ibihugu bya Afurika kubona ikoranabuhanga, ubumenyi n’ishoramari bikenewe mu kongera umusaruro w’ingufu zisukuye.
Ibi kandi bifatwa nk’intambwe ishobora gufasha kugabanya ikoreshwa ry’ingufu zisohora imyuka myinshi ihumanya ikirere, bityo Afurika ikagira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Mu gihe ubwikorezi ari imwe mu nzego zifite uruhare mu isohoka ry’imyuka ihumanya ikirere, abitabiriye RE4SG basanga kwimakaza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, birimo moto n’imodoka, bishobora kuba kimwe mu bisubizo byafasha ibihugu bya Afurika kugana ku bukungu bushingiye ku ngufu zisukuye.
@Rebero.rw
