Ikipe ya Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yageze i Kigali mbere y’umukino ukomeye igomba guhuramo na APR FC, aho Abanyarwanda bategerejwe kuzuzanya Stade Amahoro bagashyigikira ikipe yabo.
Les Aigles du Congo yageze i Kigali ivuye i Lubumbashi, ikaba yarakoresheje indege yihariye ya Ethiopian Airlines, nk’uko APR FC na yo yabigenje ubwo yajyaga muri RDC mu cyumweru gishize.

Iyi kipe yahagurutse i Lubumbashi mu rukerera yerekeza i Kigali, aho nyuma y’umukino izahita ifata indege isubire i Kinshasa.
Umukino urakomeye kuko APR FC igomba kwishyura igitego 1-0 yatsindiwe i Lubumbashi mu mukino ubanza. Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda irasabwa gutsinda nibura igitego kimwe kugira ngo igarure amahirwe yo gukomeza mu irushanwa, ariko kugira ngo iyisezerere nuko itsinda ibitego 2 ku busa bwa Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Umukino uteganyijwe gutangira saa 18:00 kuri Stade Amahoro, aho APR FC yitezweho gukoresha neza amahirwe yo gukinira imbere y’abafana bayo.

Abakunzi b’umupira w’amaguru, by’umwihariko abafana ba APR FC, barasabwa kwitabira ari benshi no gutanga ubufasha bwabo mu gihe ikipe izaba ishaka guhindura ibyavuye mu mukino ubanza.
Nyuma yo gutsindwa i Lubumbashi, APR FC ifite iminota 90 imbere yayo yo gushaka intsinzi yayifasha gusezerera Les Aigles du Congo cyangwa ikongerera amahirwe yo gukomeza, bitewe n’ibizava mu mukino.
Stade Amahoro igomba kuzura abafana, mu mukino uteganyijwe kuba intambara y’amayeri n’umuvuduko hagati y’amakipe yombi.
@Rebero.rw
