Perezida wa Mongolia, Ukhnaagiin Khürelsükh, yatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu mashusho aterura ibiremereye ubwo yasuraga imwe muri batayo z’igisirikare cy’iki gihugu.
Uyu Mukuru w’Igihugu w’imyaka 58, yagaragaye aryamye ku gikoresho cy’imyitozo abasirikare bakoresha, aterura icyuma gipima hafi ibilo 90, akabikora inshuro 20.

Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, benshi batangazwa n’imbaraga Perezida Khürelsükh yagaragaje, cyane ko imyitozo nk’iyi isaba imbaraga n’ubushobozi bw’umubiri.
Uru ruzinduko rwabereye mu gihe Perezida Khürelsükh yakomezaga ibikorwa byo gusura no kugenzura ibikorwa by’igisirikare cya Mongolia, aho yagiranye ibiganiro n’abasirikare ndetse anareba uko imyitozo yabo ikorwa.

Kugaragara kwe yifatanya n’abasirikare mu myitozo ngororamubiri byakuruye ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku bijyanye n’imbaraga n’imyitwarire y’umuyobozi w’igihugu ufite imyaka 58.
Perezida Khürelsükh yabaye Perezida wa Mongolia kuva mu 2021, nyuma yo kugira uruhare mu buyobozi bwa politiki bw’iki gihugu mu myanya itandukanye.
@Rebero.rw
