Igikorwa cya Kigali Car Free Day cyabaye umwanya wo gukangurira Abanyarwanda gushyira imbere ubuzima, gukora siporo no kwirinda indwara zitandura, aho Rwanda NCD Alliance yahaye abaturage serivisi zo gusuzuma indwara zitandura ku buntu no kubagira inama ku buzima.
Abitabiriye Kigali Car Free Day basabwe gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwabo, birinda indwara zitandura (NCDs) binyuze mu gukora siporo, kurya indyo yuzuye no kwisuzumisha kenshi.

Muri iki gikorwa, Rwanda NCD Alliance yari ifite ihema ryakiriragamo abaturage bashakaga kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze. Abaryitabiriye bahawe amahirwe yo gukorerwa ibizamini by’indwara zitandura ku buntu ndetse banahabwa ubujyanama ku buryo bwo kuzirinda.
Rwanda NCD Alliance yashimiye abantu bose bitabiriye iki gikorwa ndetse bagana ihema ryayo, bavuga ko kwisuzumisha ari intambwe ikomeye mu kumenya hakiri kare ibibazo by’ubuzima no gufata ingamba zo kubikumira.
Indwara zitandura zirimo indwara z’umutima n’imitsi y’amaraso, diyabete, kanseri n’indwara z’ubuhumekero zidakira. Zikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku buzima bw’abaturage, ku buryo ubukangurambaga bwo kuzikingira no kuzisuzumisha hakiri kare ari ingenzi.
Kigali Car Free Day isanzwe ihuza abaturage mu bikorwa by’imyitozo ngororamubiri no guteza imbere imibereho myiza. Uretse siporo, iki gikorwa cyabaye n’umwanya wo guhuza abaturage n’abatanga serivisi z’ubuzima, hagamijwe kubafasha kurushaho kumenya uko barinda ubuzima bwabo.

Rwanda NCD Alliance yakomeje gushishikariza abaturage kudategereza ko bagira ibimenyetso by’indwara kugira ngo bajye kwisuzumisha, ahubwo ko igenzura ry’ubuzima buri gihe rifasha kumenya hakiri kare ibibazo bishobora kuvurwa cyangwa gukumirwa bitaraba bikomeye.
Ubutumwa bwatanzwe muri Kigali Car Free Day bwibanze ku kuba kurinda ubuzima atari inshingano z’abaganga gusa, ahubwo ko buri muntu akwiye kugira uruhare mu kwirinda indwara no gufata ingamba zituma agira ubuzima bwiza.
@Rebero.rw
