Edward Kijanangoma Rukidi yimitswe ku mugaragaro nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro muri Uganda, asimbura nyakwigendera Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watabarijwe ku wa 12 Nzeri 2026.
Uyu muhango w’ubwiru waherekeje itabarizwa ry’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, wari umaze imyaka myinshi ayoboye Ubwami bwa Tooro, unagaragaza intangiriro y’ikindi gihe cy’ubuyobozi bw’Ubwami n’Abatooro.
Edward Kijanangoma Rukidi, wahawe izina ry’ubwami rya Nyabongo I, yimitswe mu muhango wubahiriza imigenzo n’umuco by’Abatooro. Ni umuhango ufatwa nk’ingenzi mu ihererekanyabubasha ry’ubwami, ukomatanya imigenzo ya kera n’icyizere cy’ahazaza h’Ubwami bwa Tooro.

Mu rwego rwo kuranga intangiriro nshya, Umwami Nyabongo I yajugunye mu mva y’Umwami Oyo imbuto icyenda z’ikawa, igikorwa gifite igisobanuro gikomeye mu muco w’Abatooro. Izo mbuto zafatwa nk’ikimenyetso cy’ubuzima bushya, gukomeza umurage w’ubwami no gutangiza icyiciro gishya ku Batooro.
Ibyo birori byabaye nyuma y’itabarizwa ry’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV ku wa 12 Nzeri 2026, nyuma y’imyaka yari amaze ari ku ngoma ya Tooro.
Umwami Oyo yari azwi cyane mu mateka ya Tooro kuko yimye ingoma akiri muto cyane, aba umwe mu bami bato bayoboye ubwami gakondo muri Afurika. Kuva ku ngoma ye, Ubwami bwa Tooro bwakomeje kugira uruhare mu kubungabunga umuco, imigenzo n’ubumwe bw’Abatooro.

Kujya ku ngoma kwa Nyabongo I rero ni igikorwa gikomeye mu mateka y’Ubwami bwa Tooro, kuko ari we ugiye gukomeza umurage w’abamubanjirije ndetse akayobora Abatooro mu kindi gice cy’amateka y’ubwami.
Umuhango wo kwimika Umwami mushya wagaragaje kandi uburyo imigenzo gakondo igifite umwanya ukomeye mu Batooro, cyane cyane mu bihe bikomeye nk’itabarizwa ry’umwami no gushyiraho umusimbura.
Nyabongo I atangiye ingoma nshya asabwa gukomeza kubungabunga umurage w’Ubwami bwa Tooro, guteza imbere ubumwe bw’Abatooro no guharanira ko umuco n’amateka byabo bikomeza kuragwa ibisekuruza bizaza.
@Rebero.rw
