Ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zititabwaho cyane (NTDs) burimo gukorerwa mu Turere twa Bugesera na Ruhango, aho abaturage bashishikarizwa kugira isuku, gukoresha neza ubwiherero no kwirinda imyitwarire ishobora kubanduza indwara zirimo inzoka zo mu nda n’iziterwa no gukorana n’amazi y’ibishanga.
Iki gikorwa gikorwa ku bufatanye bwa Rwanda NGO Forum, Uturere twa Bugesera na Ruhango, aho abajyanama b’ubuzima bazobereye mu kurwanya Malariya na NTDs bakangurira abaturage uburyo bwo kwirinda no guca burundu ikwirakwira ry’izi ndwara.
Muri ubu bukangurambaga, hifashishwa ibikorwa bitandukanye birimo imikino, imyidagaduro n’imikino y’umupira w’amaguru, bigafasha kugeza ubutumwa ku baturage mu buryo buboroheye kubwumva no kubwibuka.

Ubutumwa bukomeye buhabwa abaturage burimo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune, kwambara inkweto, kwirinda gukandagira cyangwa gukorana n’amazi y’ibishanga, no gukoresha ubwiherero aho kujya ku musarani utarubakiwe.
Abaturage kandi barasabwa gukoresha neza ubwiherero bafite, gukomeza kugira isuku mu ngo no ku mubiri, ndetse no kwihutira kujya kwa muganga igihe bagaragaje ibimenyetso bishobora kuba bifitanye isano n’izi ndwara.
Indwara zibasirwa n’ubukangurambaga
Muri gahunda iri gushyirwa mu bikorwa, hibandwa cyane ku nzoka zo mu nda zituruka ku butaka (Soil-Transmitted Helminths – STH) ndetse na Schistosomiasis, indwara ishobora kwandurira mu mazi arimo udukoko tuyitera.

Kwirinda izi ndwara bisaba guhindura imyitwarire ya buri munsi, cyane cyane mu bijyanye n’isuku, amazi n’imikoreshereze y’ubwiherero. Ni yo mpamvu ubukangurambaga bwibanda ku guhindura ubumenyi abaturage bafite bukavamo ibikorwa bifatika bibarinda ubwandu.
Intego ni ukugabanya ubwandu munsi ya 2% mu 2027
Ubukangurambaga bukomeje mu mirenge yose y’Uturere twa Bugesera na Ruhango, mu rwego rwo kugera ku baturage benshi no kubashishikariza kugira uruhare mu guca uruhererekane rw’ikwirakwira ry’izi ndwara.
Iyi gahunda inafasha u Rwanda kugana ku ntego yo kugabanya ubwandu bw’izi ndwara bukagera munsi ya 2% mu duce twibandwaho bitarenze mu 2027.

Iyi ntego ishingiye kuri National NTD Strategic Plan 2026-2030, ndetse inajyanye n’imihigo u Rwanda rwiyemeje mu Kigali Declaration on NTDs no muri WHO NTD Roadmap, bigamije kongera imbaraga mu gukumira, kuvura no kurandura indwara zititabwaho cyane.
Abategura ubu bukangurambaga bavuga ko guhuza ubutumwa bw’ubuzima n’ibikorwa bikundwa n’abaturage, birimo siporo n’imyidagaduro, bifasha gutuma amakuru yo kwirinda izi ndwara agera ku bantu benshi kandi akibukwa.
Kugeza ubu, ubutumwa bukomeje kugera mu baturage bo mu mirenge itandukanye ya Bugesera na Ruhango, mu rwego rwo kubaka umuryango urangwa n’isuku no gufasha u Rwanda kugera ku cyerekezo cy’igihugu kitagira indwara zititabwaho cyane.
@Rebero.rw
