Surintendant wa Conference ya Kinyaga mu itorero EMLR,Rév.past Hakizimana Fécien,mu butumwa yashyiriye abakirisito ba paruwasi ya Rutovu,akagari ka Rwambogo,Umurenge wa Butare ,Akarere ka Rusizi yabasabye gukora cyane bakarushaho kwiteza imbere kugira ngo bahore bishimye kuko nta wishima yaburaye cyangwa uwo mu muryango we arembera mu rugo.
Rév.past.Hakizmana Félicien umaze umwaka umwe gusa atorewe kuyobora iyi Conference igizwe n’abakirisito barenga 27.000 bari muri paruwasi 19, paruwasi ya Rutovu ni yo yari aherukiyeho mu ngendo ze areba uko bahagaze mu iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri, banarebera hamwe icyakorwa ngo buri wese yiyumve mu iterambere agizemo uruhare.
Nk’uko byagaragajwe n’umushumba w’iyi paruwasi,Rév.past Siyanone Denis, imaze imyaka 31,igizwe n’amashuri 7 y’ivugabutumwa akorera mu tugari twa Rwambogo na Nyamihanda, 6 ni yo afite amashanyarazi.Ifite abakirisito 1758 bari mu miryango 324,mu matsinda 20 y’ivugabutumwa.

Umushumba wa Paruwasi ya Rutovu, Rév.past Siyanone Denis arizeza impinduka mu iterambere ry’umwuka n’iry’ umubiri mu bakirisito ayoboye.
Ati’’ Abahinzi muri bo ni 277 bagize 85,4%, abacuruzi bakaba 7 gusa bagize 2,1% bigaragaza ko imiterere y’aka gace idatuma ubucuruzi bukorwa cyane. Abakora ubukorikori ni 27, bagize 8,3%. Abakozi ba Leta ni 8 gusa,bagize 2,4%,hakaba 13 batunzwe n’abandi,barimo abashaje cyane n’abandi badashoboye,bagize 4%.’’
Akomeza avuga ko muri iyi miryango,ingo zicana amashanyarazi ari 144 zihwanye na 44,4%, ingo 69 zihwanye na 21,2% zigakoresha imirasire y’izuba,111 zihwanye na 34% zikaba mu kizima. 281 zihwanye na 89,2% zifite uturima tw’igikoni n’ibiti by’imbuto ziribwa. 289 ziroroye na ho 2 ziyoborwa n’abana bibana.
Mu bikorwa remezo yagaragaje ikibazo cy’ishuri ribanza rya Rugete ritagira amazi n’amashanyarazi, insengero zifunze bigatuma abafite intege nke batakibona uko bajya gusengera kure, urusengero rwa paruwasi rukeneye kwagurwa no kuvugururwa,n’ibindi.

Surintendant Hakizimana Felicien n’abandi bakozi b’Imana mu ifoto y’urwibutso
Ngo ntibagaragaza ariko ibibazo gusa,banagaragaza ingamba zo guhindura imyumvire y’abakirisito ikarushaho kujyana n’igihe cy’iterambere.
Mu byifuzo, yagaragaje icyo kongera inyubako ku ishuri ribanza rya Rugete hagashyirwaho icyiciro cya 1 cy’amashuri yisumbuye,kubaka amashuri y’inshuke zikoroherezwa ingendo, n’ubuvugizi ku mishinga y’abafatanyabikorwa yo gukomeza guteza imbere abakirisito binyuze mu mishinga itandukanye ikorera mu itorero.
Surintendant,Rév.past Hakizimana Félicien, mu cyigisho cye gifite intego igira iti’ Gukorera Imana mu gihe cyacu’, yabashimiye ko bari mu ngamba neza mu murimo wayo, ko yifuza impinduka mu iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri.
Ati’’ Turashaka umukirisito wishimye,wihana ibyaha. Umuntu ntiyakwishima gusa. Yishima kuko afite ubuzima bwiza,ataburaye,adafite ibibazo mu itorero.’’

Surintendant Hakizimana Felicien n’umugore we bashimira abakirisito ba EMLR Paruwasi ya Rutovu ingamba bafite mu kwizamura no guteza imbere umurimo w’Imana
Yakomeje ati’’ Hari amatorero amwe n’amwe abantu baba babereyeho guteza amakimbirane. Bakaza baje guhangana,kurebana ay’ingwe,n’ijambo ry’Imana mu kibwirizwa cyangwa mu ndirimbo bategura bikaba ibyo gucyurirana gusa. Ibyo ntibyubaka umurimo w’Imana, ntibishaka. Irashaka ko tuba mu itorero twishimye. Tukagira ishyaka n’inyota byo kwinjira mu nzu yayo kuko tuzi ko nituhagera turuhuka,twumva tuguwe neza.Atari aho kuza guhanganira.’’
Yavuze ko kubigeraho ari uko bafatanya buri wese akagira agaciro kangana n’ak’undi mu itorero, bakaryiyumvamo kimwe bagakorera Imana kimwe,bose banezerewe, badahora baganya ubukene.
Ati’’ Imana ntishaka abakirisito bahora baganya ubukene,irashaka ko baba bateye imbere,bakize. Birasaba gukora ngo ntubeho ntacyo ukora.’’
Yabasabye gushyira imbaraga mu matsinda y’ivugabutumwa nk’ishingiro ry’itorero, buri wese akaba mu itsinda afite icyo akora nubwo yaba acuruza utuntu tworoheje abifashijwemo na bagenzi be,bagaharanira kuzamurana mu iterambere, bagasenga bakora,bakanakora basenga. Abayobozi mu matsinda bakabigiramo uruhare rukomeye,bakigisha abo bayoboye gukora cyane.
Ati’’ Ntidushaka kuzumva hari Umuméthodiste Libre waburaye, wabuze mituweli cyangwa warwaniye n’undi mu rusengero.Mukore,mukundane,tujye tuza mu rusengero twishimye,tuje gushima. Imana ntizatubaza ibyo itaduhaye ariko ibyo yaduhaye izabitubaza. Ntidushaka za Baringa mu nzu y’Imana.’’
Abakirisito baganiriye na Rebero.rw, bagaragaje kunyurwa n’ubu butumwa bwa Surintendant wabo, bugiye guhindura bifatika imyumvire yabo.

Buri wese yasabwe kubaho afite icyo akora kimuteza imbere
Musozo Valens ati’’ Tumushimiye inyigisho zuje impanuro yaduhaye n’uburyo ibibazo n’ibyifuzo byose twamugejejeho yabisubije,akabiha umurongo wo gukemurirwamo. Ino koko hari ibibzo by’ubukene bukabije buterwa n’ubutaka busharira no kutagira imishinga itanga akazi,abantu bakamera nk’abatagira icyo bakora kigaragara kibinjiriza. Ariko ubwo yabyumvise twizeye ko azadufasha kubisengera n’ubuvugizi mu buyobozi bigakemuka,tugatera imbere.’’
Mukankusi Vénantie na we ati’’ Nk’abagore aradukanguye cyane,nk’imitima y’ingo zacu. Umugore utinjiza aba adindiza urugo rwe. Imyumvire igiye guhinduka,dufatanye,buri mugore agire icyo akora kizamura urugo rwe,ni na bwo twasenga neza nta rwaserera mu ngo.’’
Umushumba wa Paruwasi Rutovu,Rév.past Siyanone Denis ahamya ko yizeye impinduka mu myumvire y’aba bakirisito nyuma y’impanuro za Surintendant n’isubizwa ry’ibibazo n’ibyifuzo bari bafite,bakagana imbere mu iterambere.

Basabwe guharanira ko buri mukirisito abaho yishyimye
Ati’’ Impano barazifite n’inyota y’iterambere irahari. Tugiye kwifashisha amatsinda yabo bayakoreshe biteze imbere kandi birashoboka cyane.’’
Surintendant Rév.past Hakizimana Félicien yatangarije Rebero.rw ko izi ngendo amazemo amezi 9 zatanze umusaruro ushimishije cyane,cyane cyane mu mihindukire y’imyumvire mu iterambere, abumvaga bakirambirije ku k’imuhana bakabyivanamo,bagaharanira kwigira.
Avuga ko yanishimiye imikoranire inoze iri hagati ya Conference ayoboye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze,cyane cyane ko imihigo yabo ihuye n’iya Leta. Hagiye gukurikiraho ikurikiranabikorwa,harebwa uko buri paruwasi ishyira mu bikorwa inama yagiriwe n’uburyo izamura iterambere rirambye ry’abayigize.

Dushimiye Imana itanga icyerekezo mu murimo wayo. Koko buri wese afite impano n’ubushobozi bwo kuyikoresha mu gihe cye. Dushimiye ubuyobozi ku bw’ubutumwa bwiza bukangura abantu kandi bukabinjiza mu cyerekezo cy’iterambere ryuzuye.