Mu Mujyi wa Kigali hateraniye amahugurwa y’akarere agamije gushimangira ishyirwa mu bikorwa rya politiki zo gukumira no kurwanya indwara zitandura (NCDs), aho abayobozi n’abahagarariye imijyi 13 yo muri Afurika bahuriye hamwe mu kungurana ubumenyi n’ubunararibonye.
Aya mahugurwa ya Partnership for Healthy Cities (PHC) yatangiye ku wa 15 Nzeri 2026, akazasozwa ku wa 17 Nzeri 2026 i Kigali. Yibanze ku gushaka uburyo bufatika bwo gushyira mu bikorwa, gukurikirana no gukomeza politiki zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abatuye imijyi no kugabanya indwara zitandura n’impanuka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa, Mbarushimana Alphonse wa Rwanda NCD Alliance, ari mu bitabiriye aya mahugurwa, ahagarariye u Rwanda mu biganiro bihuriza hamwe inzobere n’abayobozi b’imijyi itandukanye yo ku mugabane wa Afurika.
Abitabiriye amahugurwa barimo kungurana ibitekerezo ku buryo imijyi yakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira indwara zitandura, zirimo izifitanye isano n’imibereho y’abaturage, imirire, imyitozo ngororamubiri n’ibindi bigira uruhare ku buzima rusange.
Aya mahugurwa kandi agamije gufasha imijyi kunoza uburyo bwo gushyira mu bikorwa no kubahiriza politiki z’ubuzima, ndetse no kubaka uburyo burambye bwo kuzikomeza kugira ngo zigire uruhare mu kugabanya umubare w’abibasirwa n’indwara zitandura n’impanuka.

Partnership for Healthy Cities ni ubufatanye mpuzamahanga bwibanda ku gufasha imijyi gushyira mu bikorwa politiki zishingiye ku bimenyetso, hagamijwe gukumira indwara zitandura no guteza imbere ubuzima bw’abaturage.
Kuba amahugurwa y’uyu mwaka ari kubera i Kigali bitanga urubuga ku Rwanda n’indi mijyi yo muri Afurika rwo gusangira ubunararibonye ku ngamba z’ubuzima bwo mu mijyi, ndetse no gushaka uburyo izo ngamba zarushaho gushyirwa mu bikorwa no gukurikiranwa.
@Rebero.rw
