Minisiteri y’Ibidukikije yagarutse ku myiteguro y’u Rwanda mbere y’inama mpuzamahanga n’akarere zizibanda ku mihindagurikire y’ikirere, kubungabunga ibinyabuzima, ishoramari mu masoko ya karubone no kurengera ozone.
U Rwanda rwitegura kugira uruhare mu nama n’ibikorwa mpuzamahanga bikomeye byitezwe mu gihe kiri imbere, aho ruzagaragaza ibyo rumaze kugeraho ndetse rugaragaze n’ibyo rushyize imbere mu bijyanye no kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Muri iyo myiteguro, Minisiteri y’Ibidukikije yakiriye itangazamakuru mu kiganiro kibanze ku myiteguro y’u Rwanda, ibyihutirwa ndetse n’ibyo rwiteze ku nama n’ibikorwa biri imbere.
Muri byo harimo Carbon Markets Africa Summit (CMAS 2026), inama izibanda ku iterambere ry’amasoko ya karubone muri Afurika n’uburyo imishinga 29 igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere ishobora gukurura ishoramari n’inkunga mu bikorwa by’imihindagurikire y’ikirere. Muri iyo mishinga yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere hakaba hamaze kuvamo 1.500.000 $, ndetse iri soko rya Karubone rika rigurishwa muri Singapore.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Arakwiye Bernadette yagerageje gusobanura isoko rya Karubone icyo ari cyo aho yavuze ko ari isoko ridufasha gucuruza inyungu ziva mu bikorwa bigabanya imyuka ihumanya ikirere, ibyo bikorwa biba bitandukanye hari ibikorerwa ku butaka aribyo byo gutera ibiti bikadufasha kuyungurura wa mwuka wangizaga ikirere.

Agira ati: “Hari uburyo bwifashisha kugira ngo babibare bwa science by’uburyo wagabanyije ya myuka yangiza ikirere cyangwa se uburyo bwarinze kohereza ya myuka yangiza ikirere icyo gihe ukaba wamenya ingano ya Karubone ufite uko zingana (Credit Carbon you have),iyo ngano niyo icuruzwa kuri iryo soko“.
Hari kandi Inama ya 17 y’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ku Kubungabunga Ibinyabuzima (CBD COP17), izibanda ku ngamba zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gukumira igabanuka ryabyo.
U Rwanda kandi ruzitabira Inama ya 38 y’Abagize Montreal Protocol (MOP38), amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera akayunguruzo k’izuba ka ozone, binyuze mu kugabanya no gucunga imikoreshereze y’imyuka n’ibindi bintu byangiza ozone.
Indi nama ikomeye ni UNFCCC COP31, izahuza ibihugu byo ku Isi mu biganiro ku mihindagurikire y’ikirere. Muri iyi nama, ibihugu bizakomeza kuganira ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, imihindagurikire y’ubukungu ijyanye n’ikirere ndetse n’inkunga y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Amahirwe yo kugaragaza ibyo u Rwanda rumaze kugeraho
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko ibi bikorwa bizaha u Rwanda amahirwe yo guteza imbere ibiganiro ku isoko rya karubone, ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kurengera ozone no kubungabunga ibinyabuzima.

Ni kandi umwanya wo kugeza ku ruhando mpuzamahanga ibyihutirwa u Rwanda rwihaye muri iyi mirimo, ndetse no kugaragaza ingamba n’imishinga ruri gushyira mu bikorwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gukoresha neza umutungo kamere.
Muri iki kiganiro kandi itangazamakuru ryamenya uruhare u Rwanda rufite muri ibi biganiro mpuzamahanga, ndetse n’uburyo ibyemezo n’amasezerano bizavamo bishobora kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kurengera ibidukikije no kubungabunga umutungo kamere.
Muri rusange, uruhare rw’u Rwanda muri izi nama rufatwa nk’umwanya wo gukomeza gushyira ku murongo ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurengera ibidukikije, ari na ko igihugu gishaka ubufatanye mpuzamahanga n’amahirwe y’ishoramari mu bikorwa by’iterambere rirambye.
@Rebero.rw
