Ubu bwato bufite agaciro ka miliyoni 500
Nyuma yo gushyirizwa ubwato bw’agaciro ka miliyoni 500 z’amanyarwanda n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) nk’impano bahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, abaturage b’Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi baravuga ko buje ari igisubizo,biyemeje kububyaza umusaruro ufatika w’iterambere.
Bwubatswe mu mezi 3 gusa. Bushobora gutwara abagenzi bari hagati ya 50 na 80 n’imizigo yabo ya toni 5, bukanatwara amatungo magufi,nk’ihene nibura 50. Buzajya bukora ingendo ziva mu gice cy’Umudugudu wa Nyankumbira,Akagari ka Bugarura muri uyu Murenge wa Nkombo bugana ahitwa mu Budike mu Murenge wa Kamembe,bunasubirayo,kugenda no kugaruka ari amafaranga 1200 kuri buri mugenzi n’ibyo atwaye.
Buzakora buri munsi mu masaha y’amanywa.Akarusho ni uko buzajya bunatwara ibikoresho by’ubwubatsi byagoranaga gutwara,bitari bunyagirwe,ba nyira byo bari kumwe na byo. Bukoresha hagati y’iminota 40 na 45 kuva aho bwagenewe guhagurukira kugera mu Budike mu gihe ubwo bagiraga bwarenzaga isaha.

Umuyobozi muri RTDA ushinzwe ubwikorezi bwo mu mazi, Ndizeye Jean Marie yababwiye ko ubu bwato bukoranye ikoranabuhanga, butandukanye n’ubwo bari basanganywe
Mu kububashyikiriza, Umuyobozi muri RTDA ushinzwe ubwikorezi bwo mu mazi,Eng. Ndizeye Jean Marie,yagize ati’’ Ni ubwato bwiza cyane, hari n’ubundi bwiza buri imbere. Bufite metero 15 z’uburebure na metero 5 z’ubugari. Ni impano muhawe na perezida Paul Kagame. Ni taxi yo mu mazi izajya idufasha kugera Kamembe byihuse ku giciro gito cy’amafaranga 1200 gusa kugenda no kugaruka.’’
Yakomeje ati’’ Si ubwa Bizinesi. Ni ubwo umukuru w’igihugu abahaye ngo mukore ingendo mu buryo bworoshye. Ni bwiza,busakaye,bukoranye iterambere rigezweho. Nta bibazo by’imihengeri.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred na we yagize ati’’ Paul Kagame arabakunda cyane. Yabahaye amashanyarazi,ayambutsa amazi,ngira ngo nta handi murabibona. Aya ni andi mahirwe akomeye abahaye mugomba kubyaza umusaruro w’iterambere. Mukore cyane,umusaruro wanyu ugere mu bindi bice by’igihugu nta ngorane,ni cyo abifuriza.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred yababwiye ko iyi ari impano bahawe na perezida Kagame ubakunda
Ababuhawe bashimiye cyane perezida Kagame bakesha iterambere ryose bagezeho.
Banyanga Victor w’imyaka 67 ati’’ Turashimira cyane perezida wacu Paul Kagame ukomeje kuduteza imbere. Tutaramubona twakoreshaga ubwato bw’ingashya,tubwicirwamo n’imvura n’izuba,tugenda tugerekeranye n’amatungo n’imyaka twakuye hakurya,impanuka ari zose abantu barohama,bagapfa, ariko parezida wacu ari kutudabagiza rwose dukomeje kumushimira cyane. Turi kumwe na we 100%.’’
Nyiragasigwa Thérèse na we ati’’ Twishimiye iki giciro gito buriho tunashobora kubutwarana n’imizigo yacu irimo amatungo nta bwoba bw’umuhengeri. Iby’ubwato tugenda tudaha amazi abwuzuyemo turagenda tubusezerera kubera Paul Kagame. Abana biga bazajya bagenda neza,kimwe nabagiye kwivuza cyangwa gusura inshuti n’abavandimwe. Tuzahora tumushimira,ntituzatezuka.’’

Abaturage baburimo bashimira perezida Kagame ububahaye
Babubonye bari bamaranye ubundi imyaka 5, ariko bwo bwari buto, bwatwaraga abantu 35 na toni 3 z’imizigo,budatwara amatungo.Igiciro cyari amafaranga 1500 kujya no kuva Kamembe.
Biteganijwe ko bazahabwa ubundi 3 mu minsi iri imbere, burimo 2 bazahabwa muri Gashyantare umwaka utaha,bumeze neza neza nk’ubu bahawe, mu Nzeri umwaka utaha bakazaba bujurijwe ubundi buzaba bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 300, na toni 10 z’imizigo. Bwo nta matungo azajyamo. Buzaba burimo ubwiherero na resitora bunagera kure kurenza ubu bundi.
@Rebero.rw
