Akarere ka Rutsiro karimo kongera imbaraga mu ngamba zigamije gufasha abaturage kuva mu bukene, aho abafatanyabikorwa barimo Rwanda Climate Change and Development Network (RCCDN) biyemeje gutanga umusanzu binyuze mu mishinga y’iterambere n’ikorwa ry’imirimo.
RCCDN yitabiriye inama y’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rutsiro, yari igamije kuganira ku ngamba zatuma abaturage bafashwa kuva mu bukene no kugera ku rwego rwo kwigira.
Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, aho abafatanyabikorwa baganiriye ku buryo imishinga n’ibikorwa byabo byarushaho guhuza n’intego z’Akarere zo kuzamura imibereho y’abaturage.
RCCDN yavuze ko yiyemeje gukorana n’Akarere mu gushyigikira intego yo gufasha abaturage 8,000 kuva mu bukene, cyane cyane binyuze mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho n’ubukungu bw’imiryango.
Uyu muryango watangaje ko uyu musanzu uzatangwa binyuze mu mushinga wa Restore Local Restoration Project, ukorera mu Mirenge ya Boneza na Mushonyi, ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Rwanda Biodiversity Initiative (RBI) na Life Rwanda, bari mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’uyu mushinga.

Muri uyu mushinga, RCCDN n’abafatanyabikorwa bayo bazibanda ku bikorwa bifasha abaturage kubona uburyo bwo kwiteza imbere, guteza imbere imirimo ibabyarira inyungu no kubafasha kugira ubushobozi bwo kwikura mu bukene.
RCCDN yavuze ko ibikorwa by’imibereho n’ubukungu bizashyirwa mu bikorwa muri Boneza na Mushonyi bizagira uruhare mu guha abaturage amahirwe yo kwinjiza amafaranga, kubona imirimo no kongera ubushobozi bwo kwihaza mu mibereho yabo.
Ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa basanga ubufatanye ari ingenzi mu kugera ku ntego yo kugabanya ubukene, kuko ibikorwa bya Leta n’iby’imiryango itari iya Leta bishobora guhuzwa bikagera ku baturage benshi kandi bigakemura ibibazo byabo mu buryo burambye.

Intego yo gufasha abaturage kuva mu bukene ishingiye ku kubaha amahirwe yo gukora no kwiteza imbere, aho ibikorwa by’imishinga y’iterambere bigamije kuba imbarutso y’ubushobozi bw’imiryango aho kuba ubufasha bw’igihe gito.
RCCDN yatangaje ko izakomeza gukorana n’Akarere ka Rutsiro kugira ngo ibikorwa bya Restore Local Restoration Project bigire uruhare rufatika mu kuzamura imibereho y’abaturage no kugera ku ntego yo gukura abantu 8,000 mu bukene.
@Rebero.rw
