Nibura abimukira 18 bapfiriye mu kavuyo kabaye ku mupaka wa Maroc na Espagne nyuma y’uko ibihumbi by’abantu biganjemo Abanya-Maroc bagerageje kwinjira mu Mujyi wa Ceuta mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi byabaye ku wa 30 Nyakanga 2026, ubwo imbaga y’abimukira yageragezaga kwinjira muri Ceuta, umwe mu mijyi ya Espagne iherereye ku nkombe za Afurika kandi ihana imbibi na Maroc.
Nyuma y’uko iyo mbaga itangiye kwinjira ku mupaka, inzego z’umutekano za Espagne zongereye abapolisi n’abasirikare barinda umupaka, mu rwego rwo gukumira icyo gikorwa no gusubiza inyuma abageragezaga kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze agaragaza ko muri icyo gikorwa habayeho umuvundo n’akajagari, bituma abantu 18 bahasiga ubuzima, mu gihe abandi benshi bakomerekeye muri iyo mvururu.
Ceuta ni umwe mu mijyi ibiri ya Espagne iherereye ku butaka bwa Afurika, ikaba imaze imyaka myinshi ari imwe mu nzira zikoreshwa n’abimukira bifuza kugera ku mugabane w’u Burayi baturutse muri Afurika.
Mu myaka ishize, Ceuta na Melilla byagiye biberamo ibihe nk’ibi, aho abimukira bagerageza kurenga uruzitiro rw’umupaka cyangwa bakambuka mu nyanja, bamwe bakabigeraho mu gihe abandi bafatwa cyangwa bakahasiga ubuzima.

Ibi bibaye mu gihe ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi bikomeje gukaza ingamba zo kurinda imipaka yabyo no guhangana n’ubwiyongere bw’abimukira binjira mu buryo butemewe n’amategeko, mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba ko ubuzima n’umutekano w’abimukira bihabwa agaciro mu bikorwa byose byo kubacunga.
@Rebero.rw
