Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rwashoye imari mu bworozi bw’amatungo magufi, ruvuga ko ubu bikorwa bibafasha kubona akazi gahoraho no kwirinda ubushomeri.
Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko gutangira ubworozi byabafashije kwihangira imirimo, kongera ubushobozi bwabo mu bukungu no guteza imbere imibereho yabo. Bavuga ko aho gutegereza akazi ko mu bigo cyangwa mu nzego zitandukanye, bahisemo gukoresha amahirwe ari mu bworozi kugira ngo bibesheho.
Aba borozi bavuga ko ubworozi bw’amatungo magufi, arimo ihene n’intama, bubafasha kubona amafaranga binyuze mu kugurisha amatungo, ndetse bakabona n’inyungu bashobora kongera gushora mu bikorwa byabo.
Umwe mu rubyiruko rwashoye imari muri ubu bworozi yagize ati: “Ubworozi bwabaye akazi kanjye. Bwamfashije kwiteza imbere no kubona amafaranga yo gukemura ibibazo byanjye. Ikindi kandi, ubu ntanga akazi no ku bandi.”

Mushimiyimana Adrien wize umwuga w’Ubwubatsi yahisemo gusubira iwabo kugira ngo ashake uko yakwiteza imbere ahereye mu bworozi bw’amatungo magufi, kandi bimaze kumugirira umumaro mwinshi kuruta ibyo yakabaye agezeho muri Kigali.
Agira ati: “Aho niho nakuye igishoro ubu mfite urubyiruko nahaye akazi kandi ndashaka gukora ibiryo by’amatungo nzajya ngurisha kugira ngo nongereye ubushobozi bwanjye, ubu murabona ko nabonye uko ngera mu bikorwa byanjye nyuma yo kwigurira imodoka“
Abandi bavuga ko ubu bworozi butabafitiye akamaro bo ubwabo gusa, kuko bugira uruhare mu guhanga imirimo ku bandi rubyiruko bakora imirimo ijyanye no kwita ku matungo, kuyagurisha no kuyageza ku masoko.
Uru rubyiruko ruvuga ko kugira ngo ubworozi bukomeze gutanga umusaruro, hakenewe ubumenyi buhagije mu korora amatungo, kubona imiti n’inkingo ku gihe ndetse no koroherezwa kubona amasoko.

Inzego zishinzwe guteza imbere ubworozi zisabwa gukomeza gufasha urubyiruko kubona amahugurwa n’ubujyanama bwa tekiniki, kugira ngo ibikorwa by’ubworozi bikomeze kuba isoko y’akazi n’iterambere ry’ubukungu.
Ubworozi bw’amatungo magufi bukomeje kugaragara nk’imwe mu nzira urubyiruko rushobora gukoresha mu kwihangira imirimo, kwirinda ubushomeri no guteza imbere imiryango yabo.
@Rebero.rw
